Guverinoma yatangiye gahunda yo guha agaciro umutungo kamere igihugu gifite

U Rwanda rugiye gutangira kubarura umutungo kamere rufite ruhereye no kuri bimwe bitagaragara ariko ukubaho kwabyo kukaba gufite akamaro kanini igihugu, kuko bifasha indi mitungo kamere gukomeza kwiyongerera agacuro.

Imwe muri iyo mitungo kamere itajya ibarurirwa agaciro ni nk’ishyamba rya Gishwati rituma icyayi giteye iruhande rwacyo cyongera uburyohe ariko abantu ntibabyiteho, nk’uko Minisitiri w’Umutungo kamere (MINIRENA), Stanislas Kamanzi, yabitanzeho urugero.

Mu nama ya mbere y’akanama kashyizweho gukora ibarura ry’iyo mitungo, yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15/10/2013, Minisitiri Kamanzi yatangaje ko nibamara kubarura imitungo nk’iyo itazwi aribwo bazahitamo aho bazitaho cyane bitewe n’agaciro birusha ibindi.

Yatangaje ko aka kanama kagiyeho kugira ngo kongerere agaciro ibikorwa nk’ibyo birimo amashyamba n’imigezi, nk’uko u Rwanda rwabyiyemeje guhera umwwaka ushize kugira ngo narwo rwongerere agaciro imitungo wabyo.

Abagize akanama ko kugenzura umutungo kamere w'u Rwanda.
Abagize akanama ko kugenzura umutungo kamere w’u Rwanda.

Yagize ati: “Ubundi usanga umutungo w’igihugu ukunze kubarwa hashinigiwe ku musaruro uba wabonetse uva mu baturage n’abandi bantu bakora imirimo ijyanye n’ubukungu n’amajyambere.

Hakaba rero ubu buryo bushyashya bwaratangiye gukorwa mu bihugu binyuranye ntibyari byaba byinshi ku isi, nko muri Afurika hari bicye nka Bostwana, Madagascar byatangiye gukorerwamo.”

Minisitiri Kamanzi yakomeje avuga ko inyungu ku Rwanda ari uko ruzamenya agaciro igihugu gifite mu mafaranga, kugira ngo babishyire muri gahunda z’iterambere, gukora igenamigambi rirambye no kumenya ahagomba gushyirwa imbaraga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ni byiza uzi umutungo dufite tudaha agaciro kandi tuwumenye twawubyaza agaciro nko muri tourisme cg kuhakorera ubushakashatsi. Ahandi nabonye iyo mitungo iyo imenyekanye bayiha abikorera bakayicunga ugasanga Leta irahungukiye kandi bitanze akazi ku bantu benshi.

karamuheto yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka