Guverineri Bosenibamwe arasaba Abanyakinigi gukoresha amahirwe bafite

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba abatuye umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze gukoresha amahirwe bafite bakiteza imbere, kuko umurenge wabo ufite ubutaka bwera neza, ndetse ukaba unakira ba mukerarugendo benshi.

Ubwo yabasuraga kuri uyu wa gatatu tariki 27/11/2013 muri gahunda yo gusura imirenge imwe n’imwe igize intara ayoboye, yibukije Abanyakinigi ko umurenge wabo udasanzwe, bityo nabo bakaba bagomba gukora bidasanzwe ngo bagere ku iterambere byihuse.

Yagize ati: “Twabakanguriye y’uko bakoresha amahirwe bafite bagashyiraho ibikorwa remezo nk’inganda nto ziciriritse, ibikorwa by’ubukorikori ndetse no guhinga neza ibihingwa byongerewe agaciro, byatuma abakerarugendo basiga hano amadevize baba bazanye”.

Uyu muyobozi kandi yakanguriye abaturage gutekereza uburyo bahinga ibyunganira umusaruro ukomoka ku bihingwa ngandurarugo basanzwe bahinga, nk’ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’ibindi bitabikika igihe kirekire kandi bikaba byerera rimwe.

Guverineri Bosenibamwe aganirira abatuye umurenge wa Kinigi.
Guverineri Bosenibamwe aganirira abatuye umurenge wa Kinigi.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko umuhinzi agira ibyo twakwita ibisimbura, byakunganira umusaruro w’ibihingwa bisanzwe cyane cyane igihe biba byeze ari byinshi igiciro kikamanuka. Aha ndavuga nk’imbuto zakundwa na ba mukerarugendo, ubukorikori n’ibindi byose byafasha ngo barusheho gutera imbere”.

Guverineri Bosenibamwe yasabye abatuye Kinigi kutirara, bakarushaho kwicungira umutekano, kugirango hatagira igihungabanya ibyo bamaze kwigezaho.

Ati: “Intara yacu y’Amajyaruguru yahuye n’ibibazo bitari bicye mu bihe byashize mu myaka ya za 97. Turabasaba kwitabira amarondo, kumenya abaturage baba bageze mu midugudu, kugirango dukurikirane neza ko umutekano wacu ubungabunzwe”.

Bizabarimana Theoneste utuye muri uyu murenge wa Kinigi, yavuze ko hamwe n’abandi batuye uyu murenge, bifuza ko muri 2020 hazaba hagaragara iterambere ry’uburyo butandukanye, nk’amazu maremare cyane, amamodoka menshi kandi meza, bashobora kuvuga indimi nyinshi z’amahanga n’ibindi.

Munyambonera Fidele, utuye mu kagali ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi, avuga ko we yatangiye mbere gushyira mu bikorwa ibyo basabwe n’ubuyobozi, agamije kubona umusaruro mu bihingwa binyuranye.

Mbere yo kuganira, habanje umuganda n'abaturage wo gusibura imirwanyasuri.
Mbere yo kuganira, habanje umuganda n’abaturage wo gusibura imirwanyasuri.

Ati: “Uretse ibirayi n’ibireti mpinga, ubu natangiye guhinga ibinyomoro muri are 15. Nabonye ko ari ikintu kiza kuko nagaragarijwe ko ba mukerarugendo bashobora kuzaza bakazigura bityo umusaruro wanjye ntupfe ubusa”.

Muri gahunda umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru afite yo gusura uturere dutatu muri dutanu tugize iyi ntara, azasura umurenge wa Kinigi, Nyange, Gataraga, Kimonyi na Muko, mu karere ka Burera asure imirenge ya Kinoni, Gahunga, Bugarama na Kagogo, naho muri Gakenke asure imirenge ya Rusasa, Mugunga, Cyabingo na Janja.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka