Gisagara: Duwani barasaba amashanyarazi kuko banishyuye amafaranga basabwaga

Abaturage bo mu gasantere ka Duwani mu kagari ka Duwani mu murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara bavuga kutagira umuriro w’amashanyarazi bidindiza iterambere ryabo, kandi bakaba bafite ikibazo cy’uko badahabwa umuriro nyamara bamaze imyaka ine bishyuye amafaranga bawubagezeho.

Agasantere ka Duwani gahurirwaho n’abantu benshi kuko kari hagati y’imirenge itatu y’aka karere, ariyo Ndora Save na Kibiri gaherereyemo, bigatuma kabonekamo abantu benshi banakeneye serivisi zitandukanye, ariko akenshi ntizuzuzwe kubera ikibazo cy’amashanyarazi atarahagera.

Muri izo serivisi harimo nk’abahagera mu ijoro ngo bakeneye icumbi, ariko kubera kutagira urumuri bagatinya kwinjira aho babonye ndetse n’abasabwa icumbi bakabishisha kuko baba batabareba neza.

Ikindi hari abagenzi bakenera inzoga zikonje baba bari ku rugendo cyangwa hakaba abaka amafunguro bwije ntibayabone kuko akazi karangira kare bitewe n’umwijima.

Agasantere ka Duwani mu murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara.
Agasantere ka Duwani mu murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara.

Ngiruwigize Vincent ucuruza amafunguro muri aka gacentre aragira ati “Kutagira amashanyarazi ni imbogamizi ikomeye cyane kuko dukora amasaha make, abakiriya bacu ntitubaha ibyo bifuza byose kuko ibyinshi binakenera ko tuba dufite amashanyarazi, nk’inzoga zikonje”.

Aba baturage ariko kandi icyo bagarukaho cyane ni uko batanze amafaranga buri wese ibihumbi 15 yo kubegereza umuriro ariko ngo hakaba hashize igihe kigera ku myaka ine ntawo barabona nk’uko Ngabonziza Silas umwe muri bo abivuga.

Kabogora Jacques uyobora umurenge wa Kibirizi, avuga ko aba baturage batari bakwiye kwibaza iki kibazo kuko basobanuriwe kenshi mu nama zitandukanye uko ikibazo kimeze.

Asobanura ko aka gace ka Duwani abashakashatsi baturutse ku karere bagaragaje ko kadakwiye guturwa kuko ari agace k’igishanga kandi karimo amazi menshi atemerera ibindi bikorwa bitari ubuhinzi nko kuhatura.

Ibi ngo abaturage barabisobanuriwe kandi babwirwa ko bazimurirwa ahagana ruguru hagenewe umudugudu wo guturwamo.

Ku kijyanye n’amafaranga yabo batanze Kabogora avuga ko igihe bazaba bari ku mudugudu bazahabwa umuririro kandi nta yandi bazasabwa gutanga. Agasantere ka Duwani gaherereye mu birometero bisaga bine uturutse mu mujyi wa Huye.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka