Gicumbi: AVEGA igiye kubaka inyubako ifite agaciro karenga miliyoni 500

Kongere ya gatandatu y’umuryango AVEGA mu ntara y’amajyaruguru yateranye tariki 01/09/2013 irebera hamwe bimwe mu bikorwa byabafasha kwigira no kwiteza imbere harimo no kwiyubakira inyubako ifite agaciro karenga miliyoni 500 mu karere ka Gicumbi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AVEGA mu Ntara y’Amajyarugu Madame Umurerwa Calitas akaba yagaragaje ibikorwa by’agezweho mu mwaka 2012-2013 harimo kubakira no gusana amazu y’abanyamuryango b’AVEGA mu Ntara y’Amajyarugu ndetse n’inkunga zagiye bahabwa binyuze mu makoperative n’inkunga zo kwiteza imbere.

Inyubako AVEGA iteganya kubaka mu karere ka Gicumbi.
Inyubako AVEGA iteganya kubaka mu karere ka Gicumbi.

Ubu mu karere ka Musanze barangije kubakira abanyamuryango bari bafite ibibazo by’amacumbi ndetse ahandi imirimo ikaba iri hafi kurangira.

Mu mwaka wa 2013-2014 bateganya kuzubaka Centre d’Acueil mu mugi wa Gicumbi izatwara akayabo k’amafaranga arenga miliyoni 500 muri yo arenga kimwe cya kabiri akaba ari ayo bifitiye andi bakaba bazaka inguzanyo n’ubwo n’ibindi bikorwa bizakomeza byo gufasha abapfakazi ba Jenoside y’akorewe abatutsi 1994.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AVEGA mu Ntara y'Amajyarugu Madame Umurerwa Caritas.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AVEGA mu Ntara y’Amajyarugu Madame Umurerwa Caritas.

Madame Mukarurayi Gratia wo mu karere ka Rulindo umurenge wa Shyorongi yatanze ubuhamya agaragaza ko amaze kwiteza imbere binyuze mu bworozi bw’inkoko n’inka ubu akaba amaze kugera no ku bworozi bw’ingurube.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, wari witabiriye iri huriri yashimiye Avega y’Intara y’Amajyaruguru ku igenamigambi ritanga icyizere ku banyamuryango.

Abanyamuryango ba Avega bitabiriye kongere mu ntara y'Amajyaruguru.
Abanyamuryango ba Avega bitabiriye kongere mu ntara y’Amajyaruguru.

Yagarutse ku bibazo by’insobe u Rwanda rwagize by’umwihariko abapfakazi ba Jenoside harimo kwiheba n’ikibazo cy’ubukene akaba yarabashimiye umusanzu batanga biyubaka ndetse bubaka n’u Rwanda.

Ati “ abapfakazi bahuye n’ibibazo bari bafite uburyo babyisohotsemo ni igikorwa cy’ubutwari”.

Guverineri Bosenibamwe yagaragaje ko ikibazo cy’amazu akenewe gusanwa y’abanyamuryango ba AVEGA yazaba yarangiye mu mwaka wa 2014 mu ntara yose bityo ibibazo by’amacumbi bikava mu nzira hakazakorwa ku buryo n’ikibazo cy’imanza za Jenoside n’indishyi bizitabwaho nabyo bikarangira.

Guverineri yagaraje ko inyubako Avega izubaka ifite agaciro ka gera kuri miliyoni 500 igikorwa kitumvikana ko ari icya Avega gusa ko ahubwo ari iyabanyarwanda bose. Ibikorwa bakora ngo ni ugufasha Leta kuko na Leta ifite inshingano zo gushakira abaturage imibereho myiza nk’uko babiharanira.

Kabanyana Yvonne Umuyobozi wa mbere w'ungirije wa Avega ku rwego rw'igihugu.
Kabanyana Yvonne Umuyobozi wa mbere w’ungirije wa Avega ku rwego rw’igihugu.

Madame Kabanyana Yvonne Umuyobozi wa mbere w’ungirije wa Avega ku rwego rw’igihugu mu jambo rye yavuze ko hagomba gukomeza gushyigikira amatsinda uko bamwe bahugurwa bagomba guhugura n’abandi kuko hari benshi basigaye inyuma.

By’umwihariko bagakomeza gushyigikira gahunda z’Avega Agahozo akaba yagaraaje ko kuri gahunda yo kubaka Centre d’Acueil bazabigiramo uruhare hakorwa ubukangurambaga (fundraising).

Iyi gahunda akaba ari iyo gukura abapfakazi mu bwigunge bakisanga mu bandi banyarwanda ndetse bakaba igisubizo cy’igihugu cy’u Rwanda baharanira kubaho.

Yashimiye abafatanyabikorwa ba Avega by’umwihariko Hotel Saccola yatanze inkunga y’inkoko 200 mu karere ka Musanze ikaba yarabafashije kwiteza imbere aho n’umusaruro w’amagi ariyo iwugura.

Abanyamuryango ba AVEGA bari benshi.
Abanyamuryango ba AVEGA bari benshi.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yasabye abanyamuryango ba Avega gukomeza guharanira kwigira bahanga imishinga ibyara inyungu aho gutega amaso ku nkunga bahabwa ahubwo umwaka ku wundi bakagira aho bigeza.

Kongere yitabiriwe n’abanyamuryango baturutse mu turere twose tugize Intara y’amajyaruguru , abatumirwa batandukanye ndetse n’abayobozi bahagarariye ubuyobozi bwite n’ubwa Leta. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti «DUHARANIRE KWIGIRA».

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka