Gicumbi: Abanyamahanga baje kwigira kuri VUP

Itsinda riturutse muri Bangladesh, Ethiopie, Uganda hamwe n’abakozi ba UNICEF na DFID bashimye ibikorwa bimaze kugerwaho mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi muri gahunda ya VUP ndetse babigiraho uburyo bazabyifashisha mu kuzamura imibereho y’abaturage babo bakivana mu bukene.

Abaturage bo mu murenge wa Manyagiro mu buhamya batanze bavuga ko nyuma yo gukorana na VUP hari impinduka nziza ku buzima bwabo kuko ntawe ukirangwaho ubukene.

Bazambanza Gilbert, umwe mu baturage bakorana na VUP yabatangarije ko gahunda ya VUP ari gahunda ifasha abaturage kwikura mu bukene nk’uko nawe byamufashije kugera ku iterambere ririmo guca indwara zikomoka ku mirire mibi, harimo kubona amatungo yo korora ubu akaba anatuye heza.

Abanyamahanga bajya kureba amaterasi y'indinganire akorwa muri gahunda ya VUP.
Abanyamahanga bajya kureba amaterasi y’indinganire akorwa muri gahunda ya VUP.

Mu buhamya kandi bugaragarira amaso benshi muri aba banyamahanga bemeje ko VUP yagize impinduka nziza ku buzima bw’abaturage ndetse nabo ko bagiye kuyikoresha mu bihugu byabo bityo bazamure imibereho y’abaturage; nk’uko byagarutsweho na Azizul Alam waturutse mu gihugu cya Bangladesh mu ishami rishinzwe kurengera abatishoboye muri Minisiteri y’Imari.

Yabashimiye uburyo bamaze kwiteza imbere ndetse anabizeza ko bazakomeza kubatera inkunga mu bikorwa bitandukanye ko n’igihugu cyabo kibigiyeho ibintu byinshi bitandukanye byafasha abaturage babo kwivana mu bukene.

Abaturage bari gukora amaterasi y'indinganire.
Abaturage bari gukora amaterasi y’indinganire.

Ati “igihugu cyacu cya Bangladesh cyaciye mu bukoroni gihura n’ibibazo byinshi niyo mpamvu nkunda igihugu cyanyu cy’u Rwanda, turi hano nk’abantu babigiraho byinshi kandi byiza mu kwiyubaka”.

Basabye abaturage kongera ubushobozi bwo kwiteza imbere bakivana mu bukene bityo bakagendana na gahunda ya VUP yo mu cyerecyezo 2020 kuko bitanga ikizere ko nta Munyarwanda uzaba akiri munsi y’umurongo w’ubukene.

Gatsinzi Justin, umuyobozi wungirije muri LODA (Local Development Agency) mu ishami rishinzwe kwita kubatishoboye abasobanurira ibyo abaturage bamaze kugeraho babikesha VUP.
Gatsinzi Justin, umuyobozi wungirije muri LODA (Local Development Agency) mu ishami rishinzwe kwita kubatishoboye abasobanurira ibyo abaturage bamaze kugeraho babikesha VUP.

Ibikorwa bya VUP bishingiye ku nkingi eshatu: iya mbere nuko abaturage bahabwa imirimo bagakoresha amaboko yabo bagahembwa amafaranga abafasha.

Inkingi ya 2 ni amafaranga y’ingoboka ahabwa abatishoboye batagira kirengera kugirango abafashe kubaho.

Iya gatatu ikaba ishingiye ku nguzanyo ihabwa abaturage ibafasha gukora imishinga iciriritse irimo ubworozi, ubuhinzi n’ibindi ikaba ari gahunda ya Leta y’u Rwanda yaje gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka