Gatsibo: Imirimo yo kubaka hotel y’Akarere yarasubukuwe

Mu gihe hari hashize igihe kitari gito imirimo yo kubaka hotel y’Akarere ka Gatsibo ihagaze, ubu noneho yongeye gusubukurwa. Imirimo yari yahagaze nyuma y’amezi atanu iyi hoteli itangiye kubakwa.

Imirimo yo kubaka iyi hotel ijya guhagarara, ubuyobozi bw’akarere bwavugaga ko hari havutse ikibazo cy’uko batangiye kubaka hatarakorwa inyigo irebana no kubungabunga ibidukikije.

Abaturage bahakoraga batangaza ko bari batarishyurwa amafarana bakoreye, ariko ubu ngo bakaba baramaze kwishyurwa amafaranga yabo, ndetse bakaba banishimira aka kazi ngo kuko kazatuma bigeza kuri byinshi, nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bo twasanze kuri iyi nyubako.

Munyeshyaka Jean Pierre, ucunga umutekano w’ibikoresho by’ifashishwa mu kubaka kuri iyi nyubako, avuga ko iyi hoteli izabagirira akamaro cyane ndetse akaba yizeye ko no mu gihe izaba imaze kuzura we azahakomeza akazi.

Iyi niyo Hoteli iri kubakwa mu Karere ka Gatsibo.
Iyi niyo Hoteli iri kubakwa mu Karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, nawe avuga ko iyi hotel izagira akamaro kenshi ku baturae b’akarere ka Gatsibo ndetse n’abatuye igihugu muri rusange, yanagaragaje cyane ko izanafasha abashoramari bashora imari muri Gatsibo. By’umwihariko ngo iyi hoteli izanatanga akazi kenshi ku batuye akarere ka Gatsibo mu gihe izaba imaze kuzura.

Yagize ati: “Mbere wasangaga abashoramari benshi baza gushora imali muri Gatsibo bakabura aho barara bikabasaba kujya kurara mu karere ka Nyagatare duhana imbibe, ugasanga ari imbogamizi ikomeye kuri abo bashoramari”.

Amasezerano ubuyobozi bw’Akarere bwagiranye na rwiyemeza mirimo uri kubaka iyi hoteli, avuga ko igomba kuzura mu gihe cy’imyaka ibiri, ikazuzura itwaye miliyari 1 na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka