Gatsibo: Abaturage barasabwa gufatanya n’ubuyobozi mu kubungabunga ibikorwaremezo

Nk’uko ibikorwa remezo bitwara ingengo y’imari nini uburambe bwabyo ni inshingano ihurirweho n’abaturage n’ubuyobozi kandi buri ruhande rukuzuza inshingano yarwo kuri iyo ngingo.

Ibi ni ibitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo mu gihe hari bamwe mu baturage bavuga ko hari ubwo ba rwiyemezamirimo bubaka hatitawe ku ireme ry’igikorwa runaka.

Kugeza ubu nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo, ibikorwa remezo ni inkingi nini ishingiyeho ubukungu n’iterambere ry’abaturage, urugero rutangwa akaba ari nk’uko agace karimo umuhanda muzima bifasha abagatuye mu guhahirana no kugenderana n’utundi duce.

Bamwe mu batuye akarere ka Gatsibo baganiriye na Kigali today, bavuga ko hari ubwo ibikorwa remezo byubakwa ariko ntibirambe, bakaba batekereza ko byaba bipfira mu nyigo cyangwa kudakurikirana ba rwiyemezamirimo.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gatsibo ushinzwe ubukungu, Habarurema Isaie, nawe yemeranya n’abaturage ko mu gihe inyigo y’igikorwa remezo ipfuye kidashobora kuramba, akaba asanga iyi ari inshingano y’ubuyobozi ku ikubitiro.

Hagati aho ariko ngo abakoresha ibi bikorwa remezo basigarana indi nshingano irambye yo kurinda ibyubatswe, akaba ari cyo Habarurema Isai aheraho asaba abaturage mu bushobozi bwabo kuba abarinzi n’abavugizi b’ibikorwa remezo cyane nk’imihanda inyura mu midugudu yabo,iba igombakwitabwaho binyujijwe mu miganda rusange.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka