Gakenke: Urwego “Technical Team” rwa FPR ruzihutisha iterambere ry’umudugudu

Abarimu, abaganga n’abandi bantu bajijutse bari mu muryango wa FPR -Inkotanyi ariko batari mu nzego z’umuryango, bagiye kwifashwa mu kagari n’imidugudu mu kwigisha abaturage kugira ngo impinduramatwara igamije iterambere igerweho kandi ku buryo bwihuse.

Mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26/11/2013, Ntarimusoba Theogene, umugenzuzi mukuru muri FPR mu karere ka Gakenke, yavuze ko inzego za FPR zikora neza kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku murenge ariko mu tugari n’imidugudu hakaba hagaragara intege nke.

Yakomeje avuga ko urwo rwego rwitwa “Technical Team” mu rurimi rw’icyongereza rwitezweho kunganira abayobozi b’utugari n’imidugudu mu bukangurambaga no gusobanura abaturage gahunda za Leta zitandukanye kugira ngo impinduramatwara mu myumvire no bukungu byihute.

Umugenzuzi mukuru wa FPR muri Gakenke, Ntarimusoba Theogene.
Umugenzuzi mukuru wa FPR muri Gakenke, Ntarimusoba Theogene.

Ati: “…Twasanze ari ngombwa ko dushyiraho urwego rwo gufasha ziriya nzego ku rwego rw’umudugudu n’utugari kuko bafite ubumenyi buke, bongeyemo abandi bafite imbaraga, ubushobozi n’ubuhanga babafasha kwihuta mu iterambere no kunoza imikorere.”

Ngo bazafasha kandi abaturage gucengera amahame y’umuryango wa FPR n’icyerekezo Leta ifite bakoresha ibiganiro ndetse bagira uruhare mu gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho myiza biri aho batuye.

Ngerageze Leonard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiza ho mu Murenge wa Kivuruga, yabwiye Kigali Today ko iyi gahunda iziye igihe, izabunganira mu bukangurambaga ku mudugudu kuko ari nabwo bukenewe cyane.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari n'abandi banyamuryango ba FPR mu nama.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’abandi banyamuryango ba FPR mu nama.

Mukamugasana Providence, Umukozi w’Umurenge wa Gakenke yashimye uru rwego kuko ruzoroshya akazi mu tugari no mu midugudu mu bijyanye no gukangurira abaturage gahunda za Leta bo bagakora igenzura.

Mu magambo ye ati: “ Igiye koroshya akazi abantu bahuraga nako mu rwego gukangurira abantu umuryango na gahunda za Leta kandi ikoroshya akazi ku nzego z’utugari n’imidugudu kubera inshingano nyinshi zihari zimwe zigapfa ibindi bigakira ariko urwo rwego rugiyeho ruzabyoroshya hanyuma bo bakora supervision gusa.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka