Gakenke: Ntaterwa ipfunwe no gufasha umugore we gusekura isombe mu isoko

Kubera umuco n’imyumvire, imirimo imwe n’imwe yaharwaga abagabo, indi igaharirwa abagore ariko uko imyumvire igenda izamuka birahindura. Umugabo uvuga ko yitwa Rusisibiranya Anastase yarenze iyo myumvire, afatanya n’umugore we basekura isombe bagurisha mu isoko rya Gakenke.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 08/10/2013, Rusisibiranya yari gusekura isombe yo kugurisha yasobanuye ko bitamutera ipfunwe kuko bakuramo amafaranga abatunga n’umuryango wabo.

Agira ati: “Oya nta kibazo bintera; iyo aranguye isombe ya 700, agakuramo ibiro bitanu, ikiro ni 500 urumva ko aba yungutse arabonamo utwo tufaranga agahaha nanjye nkarya ndetse n’umuryango wacu.”

Rusisibiranya, umugabo ugaragara ko akuze afitanye n’umugore we abana batatu, umukuru afite imyaka ine. Gukora ako kazi bishimangira ko imyumvire ijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye yacengeye.

Rusisibiranya ngo nta kibazo cyo gusekura agira kuko bitunga umuryango we.
Rusisibiranya ngo nta kibazo cyo gusekura agira kuko bitunga umuryango we.

Agaya abandi bagabo batitabira gufatanya n’abagore babo mu mirimo itandukanye ngo basigaye inyuma ntibazi aho isi igeze.

Mu magambo ye, ati: “Abatabikozwa ni abataramenya aho isi igeze, gahunda y’isi aho igeze, umurimo umugore agomba gukora abona yakwakira umugabo yawukora cyane ko uba winjiriza urugo dore ko aba atari umugore ku giti cye. Nta mpamvu n’imwe yambuza kuba namwegera nk’uko ntakoze akazi kanjye nkamufasha.”

Ese umugore we abyakira ate? Umugore utuje mu maso ucishamo akamwenyura yavuze ko abyakira neza kuko bahuriza hamwe bagatunga urugo rwabo.

Uku ni ko yabivuze: “Mbyakira neza cyane kuko njye n’umugabo wanjye dushyira hamwe; dushyira hamwe iyo yagiye mu yindi mirimo nkaza nkasekura agasombe, utwo yazanye n’utwo nazanye tugahuriza hamwe tugatunga urugo rwacu.”

Umugabo arimo gusekura isombe yo gucuruza.
Umugabo arimo gusekura isombe yo gucuruza.

Nta kibazo cy’abakiriya bagira kuko bashobora kwinjiza hagati y’amafaranga 2500 na 5000 ku munsi ariko kutagira ahantu heza ho gukorera no gusekura mu isekuru biracyari imbogamizi zikomeye kuri bo.

Ikimaze kugaragara ni uko aho umugabo n’umugore bafatanya muri byose, urugo ruranyaruka mu gutera imbere n’abana babo bagira ubuzima bwiza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka