Gakenke: Inguzanyo ya VUP igera kuri miliyoni 300 ntiyishyurwa neza
Mu rwego rwo gufasha abatishoboye kuzamuka bakava mu bukene, gahunda ya VUP ibaha inguzanyo bashora mu mishinga ibyara inyungu ariko abayihawe igera kuri miliyoni 296 bakomoka mu Karere ka Gakenke ntibishyura neza kugira ngo ahabwe abandi.
Abaturage bo mu Murenge wa Minazi bafite inguzanyo ya miliyoni 70, Busengo miliyoni 69, Mataba miliyoni 70 , Umurenge wa cya Cyabingo ni miliyoni 25, miliyoni 5 ziri mu Murenge wa Janja n’Umurenge wa Rusasa ufite inguzanyo ya miliyoni 9.
Umukozi ushinzwe inkunga y’ingoboka avuga ko ayo mafaranga abaturage batishyura ari yo agomba kugurizwa abandi baturage batishoboye bakeneye inguzanyo zo kwiteza imbere. Aha, yasabye abayobozi b’imirenge kongera imbaraga mu kwishyuza ayo mafaranga.
Amafaranga yagenerwaga abari mu zabukuru agiye gushorwa mu mishinga ibyara inyungu mu gihe gito kugira ngo izabatunge igihe kirekire na nyuma y’uko ihagaze bazabone icyo bazajya bakuraho amafaranga.
Ikindi, gahunda ya VUP izaha akazi abantu 950 muri uyu mwaka wa 2013-2014 mu bikorwa by’imirmo y’amaboko cyane cyane nko guhanga amaterasi mu mirenge mishya iyi gahunda yatangiriyemo muri uyu mwaka nka Gakenke, Rusasa, Janja na Nemba.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|