Gakenke: Abaturage ntibasobanuriwe gahunda nshya y’imicungire y’amazi

Ubuyobozi bwa koperative ya kanyamigezi bweguriwe gucunga amazi mu Karere ka Gakenke butangaza ko bufite ikibazo cy’abaturage badatanga amafaranga bacibwa ku mazi, bityo bugasaba ubuyobozi ko bubafasha kugira ngo babyumve.

Ba kanyamigezi bagaragaza ko nyuma yo kugirana amasezerano n’akarere mu mwaka ushize, hari ibyo koperative isabwa birimo gusana ibikorwaremezo by’amazi byoroheje naho akarere kagasabwa gusobanurira abaturage ko bagomba kwishyura amafaranga y’amazi no kubishishikariza abaturage.

Perezida wa koperative ya ba kanyamigezi yemeza ko ibyo bitakozwe mu mirenge yose bituma ayo mafaranga adatangwa neza.

Ntawiniga Michel, umukozi w’akarere ushinzwe ibikorwaremezo mu karere, avuga ko ikibazo cy’ubukangurambaga cyagombaga kugirwamo uruhare n’abakozi b’imirenge bafatanyije na koperative y’abanyakamigenzi ariko babiterereye ba kanyamigezi.

Abaturage bo mu mirenge ya Gakenke, Muhondo na Ruli bo batanze amafaranga y’amazi kuko iyi gahunda basaga nk’aho bayimenyereye. Abaturage bishyura amazi bakurikije ibiyagendaho no kugira ngo ibikoresho byangiritse bisanwe aho kumara igihe bidakozwe.

Ngo iyi politiki izafasha akarere kwinjiza amafaranga yayunganira mu kwagura ibikorwa by’amazi meza bikagera ku baturage bose.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka