Burera: Abagore biteje imbere ngo ariko baracyabangamiwe n’ihohoterwa ryo mu ngo

Abagore batandukanye bo mu karere ka Burera batangaza ko bamaze kwiteza imbere mu bintu byinshi ngo ariko baracyabangamiwe n’ihohotera ryo mu ngo aho usanga mu ngo zimwe na zimwe abagore aribo bonyine bita ku iterambere ryazo.

Abagore baganiriye na Kigali Today bavuga ko iryo terambere barikura mu buhinzi ndetse n’ubworozi. Ngo borora amatungo atandukanye kandi bagahinga imbuto z’indobanure bakihaza mu biribwa ndetse bakanasagurira n’amasoko.

Aba bagore bahamya ko nta mugore ugisaba umugabo we igitenge ngo kuko babikemuye bibumbira mu matsinda bagafashanya kwikura mu bukene aho bateranya amafaranga bakareba umugore ufite ibibazo bakayamuha akajya kubikemura.

Mukarubuga Vestine, umwe muri abo bagore, avuga ko yoroye inka ndetse n’intama ngo kuburyo bimufasha kuzamura umuryango we. Agira ati “Byose bimeze neza ubu mfite inka, mfite n’intama mu rugo. Mfite abana barindwi kandi bose mbabonera icyo kurya, mbarihira mitiweri.”

Umutoniwase Sophie avuga ko mu karere ka Burera hari ahakigaragara ihohoterwa mu ngo.
Umutoniwase Sophie avuga ko mu karere ka Burera hari ahakigaragara ihohoterwa mu ngo.

Nubwo ariko aba bagore bavuga ko bamaze kwiteza imbere ngo hari ahakigaragara ihohoterwa mu ngo.

Umutoniwase Sophie, avuga ko hamwe na hamwe usanga abagabo birirwa bitemberera gusa cyangwa birirwa mu tubari, bagasinda umugore akaba ariwe wenyine wita ku rugo maze bigatuma badatera imbere.

Agira ati “Mu ngo ihohoterwa riracyarimo, nk’umugore usanga ari mu rugo ari gukora, wenda nk’umugabo yigendeye, guhinga ari umugore bireba, abana kubareba ari umugore bireba, ugasanga nk’uruhare rw’umugabo umugore atarwibonamo…

Abagabo baba bari nko mu dusantere bari kwinywera cyangwa se yaba ari mu rugo ugasanga nta gikorwa afatanyije n’umugore cyane ugasanga uruhare runini ku rugo ari umugore.”

Ihohoterwa rigenda rigabanuka

Abandi bagore bo mu karere ka Burera twaganiriye bavuga ko ihohoterwa rigenda rigabanuka kuko urugo rigaragayemo barusura, bakaganiriza umugore ndetse n’umugabo cyangwa se mu kagoroba k’ababyeyi bakaba ariho bacocera icyo kibazo; nk’uko bisobanurwa na Nyiransabimana Janet.

Agira ati “Ubungubu n’abagabo iyo umugoroba w’ababyeyi tuwurimo, n’abagabo turabatumira, tukavuga ku bibazo by’abagore…nta kibazo dufite kubera ko tubigisha cyane, tukabigisha kenshi, no mu mago tubasangamo tukabigisha…ni yo mpamvu n’ibibazo bigerageza bigabanuka.”

Nyiransabimana Janet ahamya ko ihohoterwa mu ngo rigenda rigabanuka babikesha akagoroba k'ababyeyi.
Nyiransabimana Janet ahamya ko ihohoterwa mu ngo rigenda rigabanuka babikesha akagoroba k’ababyeyi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buhora bushishikariza abashakanye kubana neza birinda amakimbirane. Abagabo bibustwa kwirinda ubusinzi ndetse n’ubuharike bakirinda kandi gukubita abagore babo kuko bidateza imbere umuryango wabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Abagore basabwa kujya batanga amakuru mu gihe abagabo babo babahohoteye. Kubera ko hari igihe umugabo akubita umugore we, akamukomeretsa, umugore akabiceceka, bikazamenyekana ari uko yamwishe.

Nubwo abo baturage babwirwa ibyo ariko hari abatabishyira mu bikorwa kuko nta gihe gishira hatumvikanye amakuru y’umugabo wakubise umugore we. Abanyaburera batandukanye bemeza ko ayo makimbirane aturuka ahanini ku buharike bukigaragara muri ako karere ndetse n’ubisinzi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka