Bugesera: urubyiruko ruri ku rugamba rwo kwibohora ubukene

Urubyiruko rwo mu mujyi wa Nyamata rubifashijwemo n’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera rwahuriye mu marushanwa yo kwidagadura, hanaremerwa bamwe muri rwo bari barangije inyigisho z’imyuga y’ubudozi no gutunganya imisatsi.

Iki gikorwa cyabaye tariki 04/07/2013 cyitabiriwe n’abajene bagera kuri 600 aho bahawe ikiganiro ku munsi u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 19.

Mu kiganiro yagiranye n’aba bajene, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Bugesera, Gahigi Jean Claude, yavuze ko icyo urubyiruko rugomba kwibohora muri iki gihe ari ubukene, bagakoresha amaboko yabo badategereje ubufasha kuko akimuhana kaza imvura ihise.

Urubyiruko rwitabiriye ibirori ari rwinshi.
Urubyiruko rwitabiriye ibirori ari rwinshi.

Gahigi avuga ko ubu urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko ko ngo hagikenewe imbaraga nyinshi mu kwiyubaka mu bukungu nk’uko yasabye aba bajene gukomeza kubigiramo uruhare.

Kuri uyu munsi kandi urubyiruko 66 rwahawe impamyabumenyi kubera amezi umunani bari bamaze biga imyuga harimo 30 bize gutunganya imisatsi na 36 bize umwuga w’ubudozi.

Urubyiruko rwose rwize iyi myuga rwemerewe ibikoresho byo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize no kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe birimo ibyo gutunganya imisatsi bifite agaciro ka miliyoni eshanu n’ibyo kudoda bya miliyoni umunani.

Bahawe impamyabumenyi n'ibikoresho bizabafasha gutangira kwikorera.
Bahawe impamyabumenyi n’ibikoresho bizabafasha gutangira kwikorera.

Nyiransabimana Thacienne wize gukora neza imisatsi avuga ko yiteguye gukorana n’abandi muri koperative bibumbiyemo yitwa “imbere heza”.

Nyiransabimana yongeraho ko mu gihe cy’amezi umunani bahawe ubumenyi buhagije mu bigendanye no gutunganya imisatsi neza, kandi ngo we yari yaratangiye gukora imisatsi ya bamwe mu bakiriya bamugana ku giti cye.

Abize kudoda nabo bahawe ibikoresho byo gutangira akazi.
Abize kudoda nabo bahawe ibikoresho byo gutangira akazi.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera, Muhirwa Jean Bosco atangaza ko iki gikorwa bagikoze bafatikanyije n’umuryango World Vision mu gufasha urubyiruko kwirinda indwara z’ibyorezo na virusi itera SIDA, kubarinda inda zitateguwe n’ibiyobyabwenge kandi bakabafasha no kwiyubaka mu buryo bufatika byose bigamije kubaka ubuzima bwiza.

Muri iki gikorwa kandi bamwe mu bajene baboneyeho umwanya wo kurushanwa mu mbyino zitandukanye aho benshi muri bo berekanye ko bifitemo impano mu kubyina.

Habayeho no kwidagadura mu mbyino.
Habayeho no kwidagadura mu mbyino.

Iyi nkuru twayohererejwe na Eugene Twizeyimana ushinzwe itumanaho mu nama y’igihugu y’urubyiruko

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka