Bugesera: Imikoranire myiza y’Akarere na JADF igaragaza imiyoberere myiza

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Professeur Shyaka Anastase aratangaza ko imikoranire myiza iri hagati y’akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako (JADF) igaragaza imiyoborere myiza.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje ubwo yatangizaga imurikagurisha rya gatatu ry’abafatanbikorwa b’akarere, ryatangiye tariki 27/02/2014, aho yavuze ko iyo hari imiyoborere myiza yubakiye ku bufatanye iterambere rigerwaho.

Yagize ati “dukeneye ubuyobozi bushyira imbere iterambere ry’umuturage kandi nishimiye ko iri murika rigaragaza aho umuturage wa Bugesera ageze yikura mu bukene”.

Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere yerekwa bimwe mu bimurikwa n'uruganda rukora ibinyobwa bidasindisha.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere yerekwa bimwe mu bimurikwa n’uruganda rukora ibinyobwa bidasindisha.

Yabwiye abitabiriye iryo murika ko umuhigo nyakuri ari uguharanira kwigira, umutekano urambye aribyo bizabageza ku iterambere rirambye.

Iri murika ryitabiriwe n’amakoperative, ibigo ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu karere ka Bugesera bamurika ibikorwa byabo, aho bagiye bafasha abaturage kwiteza imbere.

Kabengera Sylvestre, umuhinzi w’imyumbati mu murenge wa Kamabuye aramurika umusaruro we aho yerekana igiti kimwe cy’imyumbati cyera imyumbati ipima ibiro bisaga 60.

Ibikombe akarere kagiye kegukana ndetse n'igishushanyo mbonera cy'inzu y'akarere irimo kubakwa.
Ibikombe akarere kagiye kegukana ndetse n’igishushanyo mbonera cy’inzu y’akarere irimo kubakwa.

Uyu muhinzi avuga ko ubuhinzi bwe hari aho bumaze kumugeza kuko yakuyemo inzu ya miliyoni eshatu ndetse yubaka n’izindi yashyizemo abapangayi kandi mu myaka yashije yari umukene uri hasi y’abandi.

Mugenzi we Karemera Juvenali wo mu murenge wa Ruhuha nawe aramurika igitoki gipima ibiro bikababaka 200 cyo mu bwoko bwa fiya 17.

Abahinzi ndetse n’abandi baturage barimo abanyabukorikori umusaruro bageraho hari aho bagiye bafashwa n’amakoperative bibumbiyemo ndetse n’imiryango itari iya Leta irimo ishamikiye ku matorero cyangwa amadini.

Umwe mu musaruro w'ubuhinzi urimo kumurikwa.
Umwe mu musaruro w’ubuhinzi urimo kumurikwa.

Iri murikagurisha ryateguwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF Bugesera), rikaba ryitabiriwe n’amakoperative, ibigo n’imiryango bisaga 80.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

JADF imaze gutuma uturere twongera uburyo dukorana n’abaturage kandi niryo terambere ubundi

james yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Nuko mufite mayor ushobora naho abamwungirije ni abaswa kuburyo bugaragara.

Bugesera yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka