Bugesera: Arishimira ko agiye kubona icumbi nyuma yo kwirirwa asembera

Umukecuru w’inshike witwa Mukaremera Marie Therese wo mu kagari ka Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera arishimira ko agiye kubona icumbi ryo kubamo nyuma y’uko ntaho yagiraga ahubwo yirirwaga asembera mu baturanyi be.

Uyu mukecuru yatoranyijwe n’inzego z’banze zo mu kagari ka Nyabagendwa kugirango yubakirwe n’abagororwa inzu yo kubamo mu gikorwa barimo cy’icyumweru cy’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere bise “RCS Week”.

Umukecuru Mukaremera urimo kubakirwa inzu yo kubamo.
Umukecuru Mukaremera urimo kubakirwa inzu yo kubamo.

Mukaremera yagize “ubu uko mundeba aha ndi inshike kandi nta bushobozi mfite bwo kugira icyo nikorera kugirango mbashe kubona aho kuba. Nigeze kubigerageza mubushobozi buke nari mbonye ariko nanirwa kuyuzuza maze nibyo nari narashyizeho imvura iraza irabisenya”.

Ibyo bikorwa yabikoze mu myaka itandatu. Mukaremera akaba yari acumbikiwe mu gikoni n’umuturanyi we kuko ahandi yajyaga bangaga kumwakira ngo bamuhe icumbi.

Mukaremera yari yarageregeje kubaka inzu ye ariko biramunanira.
Mukaremera yari yarageregeje kubaka inzu ye ariko biramunanira.

Nabahire Anastase, Komiseri w’agateganyo ushinzwe imari, abakozi n’ubutegetsi mu Rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ubwo yatangizaga icyo gikorwa cyo kubakira uwo mukecuru yavuze ko nabo bagomba kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka igihugu nk’ibi.

Ati “iki ni icyumweru cy’ubusabane mu bikorwa by’iterambere. Ubu se mwe ntimwishima ko iyo mubonye umukecuru nk’uyu utagiraga aho aba abonye icumbi abikesha ingufu zanyu, ibi nibyo bigomba kubaranga nk’Abanyarwanda nk’aba”.

Abagororwa barimo kubumba amatafari yo kubakira Mukaremera.
Abagororwa barimo kubumba amatafari yo kubakira Mukaremera.

Umwe mu bagororwa witwa Mutabazi Celestin yavuze ko nabo bishimira ibikorwa nk’ibi kuko muribo harimo abakoze ibikorwa by’indengakamere mu gihe cya Jenoside aho basenyeraga amazu bangiza n’ibindi bikorwa remezo ariko ubu buryo nabo basanga ari ubutuma bongera kwegera bamwe mubahemukiye bakanabasaba imbabazi.

Mu cyumweru cy’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere by’imfungwa n’abagororwa, biteganyijwe ko hazubakwa amazu ane y’abatagiraga aho baba mu rwego rwo kubashakira icumbi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka