Banki y’isi yongereye inkunga yo gufasha imishinga y’abavuye ku rugerero

Banki y’Isi yemeje inguzanyo ya miliyoni zirenga umunani z’Amadolari y’Amerika US$8.97M angana na miliyari eshanu na miliyoni magana ane z’amafranga y’u Rwanda (Rwf5.4billion), azakoreshwa mu kiciro cya kabiri cy’umushinga wo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye kurugerero.

Iyi nkunga yemejwe kuwa Gatatu tariki 30/04/2014 ije kunganira ibyagezweho mu mushinga w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe iterambere (IDA),wari watanze andi angana na US$8M mu mwaka w’2009.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi, ngo iyi nkunga ije kunganira Leta y’u Rwanda mu ntego zayo arizo; Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi b’imitwe itandukanye bafite inkomoka y’u Rwanda n’abasezererwa mu gisilikare cy’igihugu (RDF); gufasha aba basubizwa mu buzima busanzwe kwiteza imbere, hitabwa cyane cyane ku mwana, umugore ndetse n’ababana n’ubumuga bavuye kurugerero.

Uhagarariye Banki y'Isi mu Rwanda, Carolyn Turk.
Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Carolyn Turk.

Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Carolyn Turk, yagize ati: “U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu gushyira ingufu mu gukangurira abarwanyi ba FDLR barwanira muri Congo gushyira intwaro hasi bagasubizwa muri sosiyete nyarwanda mu mahoro. Inkunga yiyongeraho izakomeza gufasha muri gahunda zo kugarura amahoro mu karere.”

Iyi nguzanyo yiyongereyeho, ngo izifashishwa kandi mu bikorwa bindi birimo nk’ibirebana n’ubufasha bugenewe imiryango y’abavuye ku rugerero, kuvura indwara zo mu mutwe, ubujyanama, ubuvuzi no gufasha abavuye ku rugerero babana n’ubumuga bagenerwa amahugurwa n’ibikoresho.

Uhagarariye Banki y’Isi mu mushinga SEDRP, Natacha Lemasle, yashimangiye ko ubufasha mu buvuzi bwo mu mutwe no gufasha abatishoboye bizashirwamo ingufu.

Ati: “Gutanga ubufasha mu buvuzi bwo mu mutwe, kwita ku miryango itishoboye, bizafasha abavuye ku rugerero kongera kwisanga muri sosiyete babashe no kugira icyo bakora, banatange ubufasha mu mibanire myiza n’abandi.”

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka