Ambasaderi w’Ubuholandi yishimiye ibikorwa by’ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika

Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Madame Margarita Leoni Cuelenaere, arashima ibikorwa by’ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika ngo kuko bigaragara ko rizazamura aborozi bo mu karere ka Burera bakava mu bukene bakagera ku iterambere rirambye.

Aborozi b’inka barenga 700 bo muri Burera baturuka mu mirenge ya Cyanika, Rugarama, Kagogo, Kinoni, Gahunga, Kinyababa na Butaro bibumbiye muri koperative CEPTL (Cooperative des Eleveurs pour la Production et la Transformation du Lait) nibo batangije iryo kusanyirizo.

Ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta wo mu Buhorandi witwa SNV (Netherlands Developments Organisation), abo borozi bahabwa amahugurwa y’uburyo bwo gufata neza inka zabo kugira ngo zibahe umukamo mwinshi kandi mwiza.

Ambasaderi w'Ubuholandi mu Rwanda asobanurirwa uburyo ikusanyirizo ry'amata rya Cyanika rikora.
Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda asobanurirwa uburyo ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika rikora.

Mu gihe kirenga amezi ane abo borozi bamaze bakorana na SNV bamaze kwiyungura ubumenyi mu bworozi bw’inka zitanga amata kuburyo kuva ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika ryatangira gukora mu ntangiriro z’Ukwakira 2013, ku munsi umwe iryo kusanyirizo ryakira litiro z’amata ziri hagati ya 2000 na 2500.

Ambasaderi Margarita Leoni Cuelenaere avuga ko ibyo ari ibyo kwishimira kuko bizatuma aborozi bava mu bukene.

Agira ati “Kuri jye biranejeje kubona ibyo mukora hano biturutse ku nkunga y’Ubuholandi na SNV…uru ni urugero rufatika rw’ibyo u Rwanda rushobora gukora…biranshimishije kuba naragize icyo nkora kugira ngo mugere kuri ibi.”

Akomeza avuga ko ibyo yabonye ku ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika azabigeza ku buyobozi bw’igihugu cy’Ubuholandi ahagarariye mu Rwanda.
Ntibanyendera Callixte, ukuriye koperative CEPTL, avuga ko bashimishijwe no kuba basuwe n’Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda. Ngo ibyo bituma barushaho gukora cyane kandi neza bashyize hamwe.

Ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika ryakira amata y’aborozi, rikayapima, rikayakusanyiriza hamwe mu byuma byabugenewe yamara kugwira rikayagurisha kuri kampani yo mu Rwanda icuruza amata n’ibiyakomokaho yitwa ANGEANA FRESH DAIRY Ltd.

Ambasaderi w'Ubuhalandi mu Rwanda ahabwa impano y'igisabo.
Ambasaderi w’Ubuhalandi mu Rwanda ahabwa impano y’igisabo.

Umworozi uzanye amata kuri iryo kusanyirizo ahabwa amafaranga y’u Rwanda 150 kuri litiro imwe. Iryo kusanyirizo naryo riyagurisha ku mafaranga 180 kuri litiro imwe. Nta bindi bikorwa bituruka ku mata bitunganyirizwa muri iryo kusanyirizo.

Gusa ariko ubuyobozi bw’umuryango SNV buvuga ko ku bufatanye na Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda (MINICOM) bagiye kongera imikorere y’ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika rikaba noneho ikaragiro.

Iryo kusanyirizo ry’amata riherereye muri santere ya Kidaho ryakira amata y’aborozi b’anyamuryango ndetse n’abatari abanyamuryango.

Aborozi batandukanye bagemura amata kuri iryo kusanyirizo bavuga ko babonye igisubizo kuko mbere bakamaga inka zabo bakabura aho bagurisha amata akabapfira ubusa cyangwa se banayagurisha bakabaha amafaranga make kuri litiro imwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka