Amaze imyaka 30 akora akazi ko gusatura ibiti mu ishyamba kandi kamubesheje n’umuryango we

Habimana Aloys bakunda kwita Kongwe ukomoka mu Murenge wa Rurambi, Akarere ka Nyaruguru avuga ko amaze imyaka 30 akora akazi ko gusatura ibiti mo imbaho, ako kazi ngo kamugejeje kuri byinshi.

Uyu mugabo w’imyaka 46 w’urubavu ruto uri mu Karere ka Gakenke ho mu Murenge wa Nemba ku mpamvu z’ako kazi yabwiye Kigali Today ko we hamwe na bagenzi bagera mu bice bitandukanye bw’igihugu batumweho n’abafite ibiti bashaka kubibyazamo imbaho.

Imbaho zikenerwa gukorwamo ibikoresho binyuranye bikenerwa by’umwihariko mu ngo, mu biro ndetse n’amashuri, muri byo twavuga nk’intebe, ibitanda, ameza , inzugi n’ibindi.

Habimana yivugira ko akazi ke akubaha kandi agaha agaciro kuko kamutunze n’umuryango we, kamuha amafaranga 5000 ku munsi acunga neza akagira icyo ashyira umuryango we karangiye. Mu gihe amaze muri ako kazi, avuga ko amafaranga yakuyemo yayubatsemo inzu hanyuma ashaka umugore kandi abasha no kumukwa.

Umubaji uvuga ko amaze imyaka 30 mu gusatura ibiti mo imbaho.
Umubaji uvuga ko amaze imyaka 30 mu gusatura ibiti mo imbaho.

Ngo na nyuma yo gushaka umugore yakomeje ako kazi, amafaranga abonamo akamufasha kurera abana ntibagire ikibazo cy’inzara, abarihira amashuri yisumbuye kandi mu muryango we ngo nta kibazo cy’amafaranga yo kwishyura ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka “mitiweli” agira ayatangira ku gihe kubera ako kazi.

Habimana agira ati: “Nta mwana wanjye ugomba kugira inzara n’umuryango wanjye, akamaro si ako…mitiweli turazigira ariko tuba twayakuye nk’aha. Urakora bakaguha amafaranga ukajya kuyatanga.”

Uretse ibyo, Habimana yemeza ko afite isambu ingana na hegitare eshatu n’inka yo korora byose yabiguze mu mafaranga akorera mu gusatura ibiti mo imbaho.

Akazi ko gusatura imbaho gakorwa n’abantu babiri, umwe ari hasi undi hejuru, nk’uko Habimana abivuga, kugira ngo ugakore kagenda neza kuko gasaba imbaraga ugomba kurya neza no kunywa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka