Abanyamuryango ba koperative MAGNIFICENT ngo bamaze kugera kuri byinshi

Abagize koperative MAGNIFICENT ikora ibintu bitandukanye mu ifarini ikorera ahitwa Nyarusiza mu murenge wa Kamegeri bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi bakesha umwuga wabo haba buri muntu ku giti cye ndetse na koperative ubwayo.

Koperative MAGNIFICENT igizwe n’urubyiruko rw’imfubyi rugera kuri 50 rwafashijwe kwiga umwuga gukora ibintu mu ifarini n’umushinga World Vision ndetse ubaha n’ibikoresho byibanze bifashisha kugeza ubu, ikaba yaratangiye mu Kuboza 2012.

Umuyobozi w’iyo Koperative, Uwantege Louise, ati: “Dukora ibintu bitandukanye harimo amagato (gâteaux), keke, amandazi n’imigati. Twatangiye n’aba bana bose 50 turakora, urumva iyo umuntu yiga hari ibikunda ibindi bikanga, ariko ubu tumaze kugera ku rugero rwiza”.

Uwantege akomeza avuga ko bagemura ibikorwa byabo hirya no hino bagamije gushaka isoko kugira ngo barusheho gutera imbere, bakaba bashimira umuterankunga World Vision ngo kuko aho bageze ariyo babikesha.

Akuzwe Jean Damascène, umucungamutungo wa Koperative Magnificent avuga ko batangiye abakiriya ari bake ariko bakaba bariyongereye bakaba basigaye bunguka amafaranga ibihumbi 40, aho babika ibihumbi icumi kuri konti andi abanyamuryango bakayagabana.

Akuzwe avuga ko banaguriye itungo buri mwana wo muri koperative, abandi bakaba baratangiye kwigurira ibibanza, hakaba n’abatangiye kubaka amazu.

Uru rubyiruko ruvuga ko nta kizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza rwari rufite kubera ubupfubyi ariko ubu rwemeza ko ejo harwo hazaba heza kubera umwuga rukora.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka