Abanyamahirwe begukanye inka n’ibindi bikoresho muri tombora ya Airtel

Sosiyete ya Airtel yashyikirije abanyamahirwe ibihembo bitandukanye birimo inka eshatu, itike y’indege ya RwandAir yo kujya Johanesbourg muri Afurika y’Epfo n’ibindi bihembo bitandukanye birimo amaterefoni, mu gikorwa cya BIRAHEBUJE, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 3/12/2013.

Mapendo Amos, umwe mu banyamahirwe watsindiye itike y’indege, yishimiye kuba agize amahirwe yo gusohoka mu gihugu akagera mu mahanga. Yatangaje ko abona ko iyi tombola nta marangamutima abamo kuko yahamagawe atunguwe.

Yagize ati “Aya ni amahirwe yanshimishije cyane, kuko icyo nakoze ni ugushyira amafaranga muri telephone yanjye gusa, mpita mbona mpamagawe kujya gufata i ticket natsindiye.”

Gutanga ibihembo bya tombora BIRAHEBUJE ya Airtel byabereye hafi y'isoko rya Nyabugogo.
Gutanga ibihembo bya tombora BIRAHEBUJE ya Airtel byabereye hafi y’isoko rya Nyabugogo.

Iyi gahunda ikorwa umukiliya wa Airtel ashyira amafaranga menshi muri telefoni bikamuhesha kubona amanota. Abagize amanota menshi nibo batoranywamo abazatombora ibihembo bitandukanye; nk’uko Mapendo yakomeje abitangaza.

John Magara Gahakwa, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel, yasabye abantu gukomeza kwitabira iyi gahunda kugira ngo bibaheshe amahirwe atandukanye muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

Iyi gahunda yanazanye na telefoni nshya zihendutse zo mu bwoko bwa Alcatel zigura amafaranga ibihumbi 15 gusa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka