Abacungamutungo bakomeje gusaba kuba abanyamuryango ba iCPAR

Ikibazo cy’abacungamutungo benshi badafite ubunararibonye buhagije mu kazi kiracyari imbogamizi ikomeye mu Rwanda, ari naho hava n’intandaro y’imicungire mibi y’imari akenshi ikunze kugaragara mu bigo bya Leta.

Komisiyo y’inteko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta ivuga ko nubwo umubare w’amafaranga aburirwa irengero igenda igabanuka, ariko ikigaragara ni uko inzira ikiri ndende.

Mu gukemura icyo kibazo Leta yahisemo uburyo bwo gushyiraho urugaga rw’abacungamutungo babigize umwuga kiswe iCPAR, ariko uwemererwa abanza kuzuza ibisabwa. Gusa umubare w’abiyandikisha uracyari muto ugereranyije n’umuvuduko iki kigo cyifuza, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru warwo, John Munga.

Yatangaje ko uretse kuba kugeza ubu nta mucungamutungo ufite ibyangombwa bimwemerera kuba muri uru rugaga, n’Abanyarwanda biyandikisha kujya muri iCPAR bakiri bake ugereranyije n’abanyamahanga.

Ati “Abakontabure dufite babigize umwuga mu Rwanda uyu munsi ntawufite icyemezo (qualification) kimwemerera gukorera mu Rwanda kuko ntikirabaho. Kizabaho hari abantu bakoze ikizami cyose bakagitsinda.”

Bamwe mu bakoze ikizami kibemerera kuba abanyamuryango ba iCPAR.
Bamwe mu bakoze ikizami kibemerera kuba abanyamuryango ba iCPAR.

Yavuze ko kugeza ubu abemerwa ari abafite ibyo bakuye mu bindi bihugu nk’u Bwongereza cyangwa u Buhinde, ariko bose igihe nikigera bakazasabwa kugira n’icyo mu Rwanda.

Kugeza ubu uru rugaga rufite abanyamuryango bagera kuri 250 bategereje kuzuza ibizami bisabwa uko ari 18 kugira ngo bemererwe gukorera mu Rwanda. Muri abo bose abagera ku 180 ni abanyamahanga.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 3/11/2013 abandi bantu bagera ku 131 bitabiriye ikizami cyo kwinjira muri uru rugaga. Iki gikorwa cyafashwe nk’intambwe nziza y’uko abantu bakomeje gusobanukirwa n’uru rugaga n’akamaro karwo.

Benshi mu bitabiriye iki kizami biganjemo abanyeshuri bakiga amasomo y’icungamuntungo ariko bahisemo kubihuriza hamwe kugira ngo amasomo bazayarangirize rime. Bizeye ko ibi bizabahesha amahirwe ku kazi keza nk’uko uwitwa Noella Uzamukunda yabitangaje.

Kugira ngo umucungamutungo yemererwe mu rugaga iCPAR agomba gukora ibizami 18.
Kugira ngo umucungamutungo yemererwe mu rugaga iCPAR agomba gukora ibizami 18.

Yatangaje ko kwiga aya masomo bigoye, bikanakubitiraho ko asanzwe ari n’umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK mu ishami ry’icungamutungo. Ariko icyizere cy’uko narangiza kwiga azaba ari umwe mu bacungamutungo bakenewe ku isoko gituma ashyiraho umwete.

Urugaga iCPAR rwashyizweho n’itegeko nshinga mu 2008, rusanzwe rufite imikoranire n’ibindi bigo bitandukanye byo muri Afurika no ku isi.

By’umwihariko rukagira imikoranire n’izindi ngaga z’abacungamutungo muri aka karere ku buryo umuntu uvuye mu Rwanda aba yemeweyo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka