Urugomero rwa Rusumo ruratangira kubakwa mu mwaka utaha wa 2014

Abaminisitiri b’u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya na Sudani y’Epfo basuye urugomero rwa Rusumo tariki 27/10/2013 bareberaga hamwe uburyo umushinga wo kuhabyaza amashanyarazi angana na megawate 80 uzakorwa neza umwaka utaha.

Uyu mushinga watewe inkunga na Banki y’isi ukazatwara miliyoni 470 z’amadorari uzatuma mu myaka itanu iri imbere Abanyarwanda 77% bazaba bafite amashanyarazi; nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Kamanzi Stanislas ushinzwe umutungo kamere mu Rwanda.

Ikiraro cya Rusumo gihuza u Rwanda na Tanzaniya.
Ikiraro cya Rusumo gihuza u Rwanda na Tanzaniya.

Minisitiri Kamanzi Stanislas avuga ko ingengo y’imari yo kubaka urugomero rwa Rusumo yamaze kwemerwa kandi iki gikorwa gifitiye akamaro ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil.

Gustavo Saltel wari uhagarariye Banki y’isi muri iki gikorwa yavuze ko gahunda yo kubaka uru rugomero rwa Rusumo nta kibazo kizabamo kuko byateguwe neza akaba abona bizagirira akamaro abaturiye uru rugomero rwa Rusumo kuko abaturage bazakora ibikorwa bitandukanye bivuye kuri uru rugomero rwa Rusumo.

Intumwa zitandukanye zasuye ahazubakwa urugomero ruzatanga amashanyarazi ya megawatt 80 ku mugezi wa Rusumo.
Intumwa zitandukanye zasuye ahazubakwa urugomero ruzatanga amashanyarazi ya megawatt 80 ku mugezi wa Rusumo.

Abayobozi basuye urugomero rwa Rusumo barimo Minisitri w’u Rwanda ushinzwe umutungo kamere Stanislas Kamanzi, Minisitiri wa Sudani y’Epfo ushinzwe amazi Jemma Nunu Kumba, Minisitiri wa Tanzaniya ushinzwe amazi Prof. Jumanne Maghembe, Amabasaderi wa Misiri mu Rwanda Khald Adel Rahma n’umuyobozi uhagarariye Banki y’isi Gustano.

Biteganyijwe ko kubaka urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda u Burundi na Tanzaniya, bizatangira umwaka utaha wa 2014 rukazuzura mu myaka ine.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari byinshi mbona byagirira u Rwanda akamaro ariko nkaba mbona ntacyo birumariye, iteka iyo nabonaga Rusumo uburyo isuma, nababazwaga n’uko ntacyo ziriya mbaraga zayo ntawari warakazibyaje umusaruro! Ni Henshi ngenda mbona ariko hapfa ubusa!

homeboy yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka