Umujyi wa Kigali urateganya gutanga ibyangombwa byo kubaka mu minsi 21 aho kuba 30

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko servisi butanga zirimo kwihutishwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya MIS, ariko by’umwihariko ibyangombwa byo kubaka bigiye kujya bitangwa mu minsi 21, aho kuba 30 nk’uko bisanzwe.

Fidele Ndayisaba, uyobora umujyi wa Kigali yatangaje ko mu cyumweru cyahariwe servisi zinoze kuva 07-11/10/2013, byagaragaye ko itangwa rya servisi ryifashe neza hashingiwe ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya MIS, ibyangombwa byo kubaka bitangwa mu gihe kitarenze iminsi 30, hamwe no kudatinda kwishyura abantu.

Mayor Ndayisaba, nyuma yo kwakira abantu bafite ibibazo bijyanye n’itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka, yagize ati: “Servisi zitanganywe ikoranabuhanga rya MIS ikora mu gutanga ibyangombwa byo kubaka, zakemuye cyane cyane ibijyanye no kwakira abantu nabi, biturutse ku itonesha, cyangwa ibijyanye n’uko utanga servisi yaramutse nabi”.

Iryo koranabuhanga rya MIS (Management Information System) ryatangiye mu mwaka ushize wa 2012, rifasha umuntu ufite interneti kohereza amadosiye akubiyemo ibyo yifuza, abakozi b’Umujyi wa Kigali bakayasuzuma, hagati aho nawe akayakurikirana kugeza ubwo bamuhaye igisubizo, atarinze kujya ku biro aho abonanira n’abantu.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yakira umuntu ufite ikibazo ku itangwa ry'ibyangombwa byo kubaka.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yakira umuntu ufite ikibazo ku itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka.

Umujyi wa Kigali uvuga ko iminsi ntarengwa yo gusuzuma ubusabe bw’uwifuza kubaka ari 10, yamara gushyikirizwa inyandiko nawe akayisuzuma bitarenze iminsi 10, hanyuma ibiro by’umujyi bigatanga uburenganzira bwo kubaka nyuma y’iminsi 10 bushyikirijwe igisubizo cy’uwifuza kubaka, nk’uko byasobanuwe na Mayor wa Kigali.

Mu gihe ibyangombwa byo kubaka bitangwa bitarenze iminsi 30, Fidele Ndayisaba yavuze ko icyo gihe kigiye kujya munsi, aho ngo imirimo ikorwa mu minsi 10 igiye kujya ikorwa mu minsi irindwi.

Yongeraho ko abifuza amakuru ku bijyanye n’igishushanyo mbonera (ngo bari bamaze kuba benshi), bayabona ku rubuga rw’umujyi wa Kigali; umuntu yaba atanyuzwe akaba aribwo ajya gushaka abakozi b’umujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwishimira ko itangwa ry’ibindi byangombwa ku biro by’uturere, ikemurwa ry’amakimbirane, ndetse n’abakeneye kwishyurwa, nabyo ngo bisigaye byihutishwa, keretse ngo abakeneye kwishyurwa ibirarane bya kera bisaba gusohora amafaranga mu isanduku ya Leta.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi ni byizarwose kandi ni ingirakamaro ubwo serivice izajya itangwa mu minsi micye cyane bizafasha abakora imishinga yabo kwihutisha akazi bakora, ibi bizafasha kandi abashoramari kwitabira ibikorwa bifitiye igihugu akamaro, ibikorwa nkibi biramutse birabye byinshi byakwihutisha iterambere rirambye.

hakiza yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

service nziza zitangwe mu nzego zitandukanye bibe mu muco nkuko tuvishishikarizwa buri munsi na president wacu umunsi ku munsi

muneza yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka