U Rwanda rushobora kuba indashyikirwa mu gucuruza serivisi ku isi – Rugwabiza

Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Ambasaderi Valentine Rugwabiza, aremeza ko n’ubwo u Rwanda rufunganye rukaba nta n’imitungo kamere myinshi rufite ariko rushobora kuba ahantu abanyamahanga bazajya bifuza gukorera ibikorwa byabo.

Ibyo ngo byagerwaho hashyizwe ingufu mu bikorwa remezo no kongera serivisi zitangirwa mu Rwanda, nk’uko Amb. Rugwabiza yabitangaje mu mpera z’iki cyumweru ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira inama igamije kuzamura ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika.

Yagize ati: “Ino nama Transform Africa tugiye kwakira iyo nayo yaba kimwe mu byoherezwa hanze muri serivisi dutanga.

Twahindura u Rwanda ahantu hazwi y’uko umuryango uwo ariwo wose ushaka kugira inama bavuga ngo bashaka ahantu hizewe umutekano, ubunyamwuga, mu buryo bw’ubwiza bw’amahoteli bari bubone ko bahagera mbese nibanashaka kwishyura bakoresheje amakarita babibona; mbese tugakora u Rwanda ku buryo buri kimwe ukihasanga.”

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Ambasaderi Valentine Rugwabiza.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Ambasaderi Valentine Rugwabiza.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rudakwiye guhagararira ku kohereza hanze ibicuruzwa gusa niba rwifuza gutera imbere uko bikwiye. Ibyo kandi ngo byakuraho ikibazo cy’uko u Rwanda ari igihugu gifungiye hagati y’ibindi.

Ambasaderi Rugwabiza yemeza ko ibyo bigomba gukorwa hashyirwaho uburyo bunoze bwo kureshya abashoramari no kubashyiriraho ibituma batisubiraho.

Kuba u Rwanda rukunda gushyirwa imbere muri za raporo zitandukanye nka kimwe mu bihugu bigerageza kugendera ku murongo, nko mu kurwanya ruswa, kugira umutekano usesuye no kugira gahunda zihamye mu iterambere, biri muri bimwe bikurura abanyamahanga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibyo rwose ibyo avuze ahabara inama hagomba kuba hasobanutse kandi leta na private sector bakabigiramo uruhare. Logistic iyo ari nziza iragurishwa uti gute hotel zibona abakiriye, imodoka bagendamo, ibyo barya n’ibyo bajyana iwabo kandi birya ibyo bajyana ntabwo bigomba kuba ibikorerwa mu gihugu ahubwo hari igihe usanga ibintu bihendutse ari ibyahandi ukagura. Singiryo ibanga rya mbere atumeneye ariko andi ntazayavuge mu ruhame batazayadutanga ahubwo bazajya babona ibikorwa

karekezi yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka