Shyembe: Ubwishyu bw’umubyizi bubarutira ubw’amafaranga

Bahujwe n’umuryango AMI, abacitse ku icumu n’abari barafungiwe icyaha cya Jenoside bo mu Kagari ka Shyembe, Umurenge wa Maraba, Akarere ka Huye, bemeranyijwe kwishyura imitungo yangijwe ku buryo bw’imibyizi yo guhinga kuko ngo bibafitiye akamaro cyane.

Abishyuwe ku buryo bw’imibyizi bavuga ko babona ari byo byabagiriye akamaro kurusha uko bari kuba barishyuwe amafaranga. Nta mugayo kandi, ngo umubyizi ubyara imyaka itunga uwishyuwe n’umuryango we, byanarimba agasagurira isoko.

Emmanuel Bugingo yacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari mu itsinda ryo guhingirana abacitse ku icumu bahuriramo n’abari barafungiwe icyaha cya Jenoside. Agira ati “Umuntu akwishyuye n’amaboko ye biguha inyungu nyinshi kurusha amafaranga.”

Akomeza agira ati “Amafaranga ashobora no kuyampa nkayanywera mu kabari agashira, ariko iyo ampingiye, imyumbati ndakura n’ibijumba nkakura, n’umwana akarya no ku isoko nkajyana yo, gutyo nkiteza imbere kurushaho.”

Sekamana Jean de Dieu, umukozi wa AMI ukorera mu Mirenge ya Simbi na Maraba (AMI ikorera mu mirenge uko ari 14 y’Akarere ka Huye), avuga ko ku ikubitiro babanje kuganiriza abacitse ku icumu ukwabo n’abari barafungiwe icyaha cya Jenoside ukwabo, ni uko bemera ko babahuza.

Baje kwibumbira mu matsinda yo guhingirana, bakajya bahura buri cyumweru bagahingira umwe muri bagenzi babo. Icyo gihe, abagombaga abandi ubwishyu bw’imitungo bangije muri Jenoside batangiye kujya bayishyura ku buryo bw’imibyizi.

Sekamana ati “kwiyunga kw’abacitse ku icumu n’abari barafungiwe Jenoside ntikwari gushoboka batishyuye ibyo babangirije. Abagombaga kwishyura bavugaga ko nta mafaranga bafite, nyamara bari bafite amaboko. Bemeranyijwe kuzajya babishyura mu buryo bw’imibyizi.”

Nyir’ukwishyurwa, akenshi yabonaga umwishyura amaze kumuha imibyizi ingana n’icya kabiri cy’amafaranga yari amurimo, akamusonera (akamubwira akarekera aho kumwishyura).

Kuri ubu, abibumbiye mu matsinda yo guhingirana ubu barangije kwishyurwa na bagenzi babo bari kumwe mu matsinda. Ngo abatararangiza kwishyura ni abadafite itsinda babarizwamo.

Kubera ko kwishyura byarangiye, n’ubundi buri cyumweru barahura, bagahingira umwe mu bagize itsinda, yaba uwacitse ku icumu cyangwa uwafunguwe.

Ubundi, itsinda riba rigizwe n’abantu 40, harimo abacitse ku icumu 20, n’abari barafungiwe Jenoside 20. Kugira ngo bamenye uwo bazaheraho bamuha umubyizi, baratombora. Uretse n’utahiwe guhingirwa, ugize ikibazo cyo kuba afite umurima wamuraranye yitabaza bagenzi be.

N’iyo umwe mu bagize itsinda afite uwo abereyemo umwenda, waba uw’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside cyangwa uwundi muntu wemera kwishyurwa mu buryo bwo kumuhingira, abagize itsinda bose baramuherekeza bakamufasha.

N’ubwo abishyuwe ku bw’imibyizi ari ab’i Shyembe, no mu yindi Mirenge yo mu Karere ka Huye iki gikorwa cyagiye kihaba ku bufasha bwa AMI.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka