Rwamagana: Abaturage barashinja abayobozi ruswa mu iyubakwa ry’inzu y’urubingo mu mujyi rwagati

Abatuye umujyi wa Rwamagana bavuga ko inzu idasanzwe yubakwa ku isoko rikuru rya Rwamagana ari ikimenyetso cya ruswa abayobozi benshi baba barahawe ngo bemerere umuturage uri kuyubaka gukomeza ubwubatsi bwe ntawe umukoma imbere kandi idakurikije igishushanyo-mbonera cy’umujyi.

Iyo nyubako yubatswe mu biti n’urubingo ngo ni inzu y’ubucuruzi iri mu marembo y’icyicaro cy’umurenge wa Kigabiro unafatwa nk’umurenge w’umujyi nyirizina wa Rwamagana, ariko yageze aho basakara no gukora indi mirimo imaze kuyikorerwaho bataramuhagarika.

Nanone kandi ngo abatuye hafi y’aho iyo nzu y’ubucuruzi yubakwa babonye abayobozi bakuru mu karere ka Rwamagana no ku ntara y’Iburasirazuba baza gusura iyo nzu, ngo bahavuganira amagambo ababirebeye kure batamenye ariko ngo bibwiraga ko ubwo abayobozi bahageze baza kubuza nyirayo gukomeza kubaka, ariko ngo kuva ubwo hashize ibyumweru bibiri akomeje imirimo ye.

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’iterambere ku murenge wa Kigabiro unagenzura ibijyanye n’imyubakire, bwana Uwingeri Valens avuga ko ibyo kubaka aho mu mujyi rwagati bigenwa n’inzego nkuru zo ku karere, kuko ari nazo zitanga uburenganzira bwo kuhubaka.

Igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Rwamagana ntigiteganya amazu yubatswe mu binti n'urubingo.
Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rwamagana ntigiteganya amazu yubatswe mu binti n’urubingo.

Umuturage uri kubaka iyo nyubako, uwitwa Zigira Modesta yabwiye Kigali Today ko ntacyo ashaka gutangaza ku bijyanye n’iyo nyubako ye, ngo kuko abayobozi bose babizi ko ari kubaka n’ubwo ngo ntawamuhaye icyemezo cyo kubaka.

Abandi baturage bo mu mujyi wa Rwamagana babwiye Kigali Today ko ngo uwo Zigira Modesta yaba agenda avuga ko kubaka yabisabwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro ngo ashakire abacuruzi aho bazajya bakorera.

Uyu muyobozi w’umurenge uri mu mahugurwa y’abayobozi mu ishuri rya Gabiro ntiyabonetse ariko umusigire we ku murenge yavuze ko ibyo ntabyo azi.

Iyo nyubako yose ngo izaba ifite imiryango 19 ikodeshwa ibihumbi 30 buri umwe umwe.
Iyo nyubako yose ngo izaba ifite imiryango 19 ikodeshwa ibihumbi 30 buri umwe umwe.

Biravugwa ko iyo nyubako ya Zigira Modesta izaba ifite imiryango 19, umuryango umwe ukazajya ukodeshwa amafaranga ibihumbi 30, ndetse bamwe mu bacuruzi ngo bamaze kumwishyura kuko yababwiraga ko bagomba kumwishyura kare ngo bazabashe kubonamo imyanya bazakoreramo.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere muri Rwamagana, madamu Mutiganda Fransisca uri mu bakurikiranye iby’iki kibazo yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo cyamenyekanye ko uwo muturage ari kubaka inyubako iri ku rwego rutemewe muri Rwamagana, ariko ngo bamaze kumumenyesha ko mu byumweru bibiri azaba yamaze kuyikuraho itakigaragara mu mujyi.

Umwe mu bamaze kwishyura amafaranga y’ubukode muri iyo nyubako itaruzura yabwiye Kigali Today ko ayo makuru yayumvise ariko ngo nta mpungenge afite kuko akibona abo yakodesheje nabo bakomeje imirimo yo kubaka aho bumvikanye ko azakorera.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izo ni imbaraga za Ruswa rero. Bazongere bavuge ngo ruswa mu Rwanda yaraciwe kandi i Rwamagana ishyigikiwe 100 ku 100

Lea Maribori yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka