Rulindo: koperative y’abacuruzi b’amata yashyikirijwe inkunga yemerewe na Leta

Abagize koperative C.T.S.O.R ikora ubucuruzi bw’amata ku isoko rya Base mu karere ka Rulindo tariki 28/11/2013 biriwe mu byishimo aho bashyikirijwe inkunga y’ibikoresho byo kujya babasha gufata neza amata yabo neza bityo akabasha kubonerwa isoko.

Ibi bikoresho byatanzwe na Leta y’u Rwanda ku nkunga n’umushinga w’Abanyamerika (USAID) bigizwe n’imashini itanga amashanyarazi (generator) izajya ibasha guhorana umuriro w’amashanyarazi mu gihe ahandi wabuze.

Bahawe kandi ibicuba bito bya litiro 10 bigera kuri 30 n’ibicuba binini bya litiro 50 bingana na 25 , kimwe n’icyuma kinini cyo gukusanyirizamo amata (igisabo) mu gihe bayakonjesha ngo akomeze kuba meza kijyamo litiro 2000.

Iyi ni generator yahawe CTSOR.
Iyi ni generator yahawe CTSOR.

Mu izina ry’abanyamuryango ba koperative C.T.S.O.R, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame Niwemwiza Emilienne, wakiriye ibi bikoresho yashimye cyane inkunga aba banyamuryango ba Koperative CTSOR bahawe, avuga ko ibi bigaragaza ubuyobozi bwiza bushyigikiye iterambere ry’abaturage babwo.

Yasabye abahawe iyi nkunga kuyifata neza dore ko inagizwe n’ibikoresho byiza bizabafasha kubungabunga ubuziranenge bw’amata yabo, bityo bakabasha kwiteza imbere ku buryo bugaragara kandi bakazerekena ko bunguka hagamijwe gushimisha uwabahaye iyo nkunga.

Yagize ati “Mu izina ry’ubuyobozi bw’akarere n’abaturage ndashima Leta y’u Rwanda uburyo idahwema gutera inkunga abaturage bayo. Iyi nkunga muhawe mwese uko mungana murasabwa gucunga umutekano wayo, kuyikoresha mu bwumvikane mushyize hamwe nk’uko mubisanganywe kandi mukagaragaza inyungu yabazaniye”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza ashyikirizwa ibikoresho.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza ashyikirizwa ibikoresho.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abanyamuryango b’iyi koperative gukomeza gukorera hamwe ntibazane ubusambo cyangwa ngo usange hari abigize ba ntibindeba bityo ibikoresho bahawe bibe byakwibwa dore ko n’aho bakorera ari ku isantre badacunze neza umutekano wabyo wasanga byibwe.

Ku ruhande rwa Leta nayo intumwa yabibagejejeho Bizimana Charles yababwiye ko icyo basabwa ari ugukoresha neza iyi nkunga bahawe, bakarushaho kuyibyaza umusaruro bityo ikazabagirira akamaro.

Koperative CTSOR igizwe n’abanyamuryango 20 abagore 15 n’abagabo5, ibikoresho yahawe bifite agaciro karenga miliyoni 18 z’amanyarwanda.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka