Nyanza: Ngo kuba ari umurasita ntibyamubuza gufata isuka agahinga

Uzabakiriho Yahaya utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bita rasita kubera ko afite imisatsi iboshye ku mutwe we avuga ko abenshi bakomeje kumwibeshyaho bavuga ko guhinga bitamubereye nyamara ngo we nta cyamutandukanya n’uwo murimo kuko umutungiye umuryango.

Uyu rasita Uzabakiriho Yahaya w’imyaka 32 y’amavuko ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri atunzwe no guhinga nk’umurimo we w’ibanze. Iyo muganiriye akubwira ko yanyuze mu buzima bubi ndetse ngo nta mahirwe yagize yo kujya mu ishuli ngo yige.

Avuga ko imyaka myinshi yayimaze mu mujyi wa Kigali aho yatwaraga abagenzi ku igare yitwa umunyonzi ngo aho babahamagariye guhindura iyi mirimo yabuze ubushobozi bwo kujya kwiga amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka maze ajya iwabo ku ivuko mu karere ka Nyanza afata isuka.

Rasta yanze kugira uwo atega amaboko afata isuka arahinga.
Rasta yanze kugira uwo atega amaboko afata isuka arahinga.

Imbuto n’imboga nibyo yibandaho mu buhinzi bwe ariko ngo hirya no hino baba bamusetse iyo bamugereranyije n’abandi banze gufata isuka bavuga ko ari umwuga utaberanye n’umuntu nkawe w’umurasita.

Agira ati: “ Imbuto n’imboga ni ibiribwa bitajya bibura isoko kandi iyo wabyitayeho nawe bigusiga inote” .

Ubwo tariki 13/09/2013 yari mu gishanga ategura umurima we wo guhingamo imboga yatangaje ko amafaranga avana muri ubu buhinzi amufasha kwifasha.

Ati: “Nk’ubu ubwisungane mu kwivuza bwanjye, umugore n’abana buri mwaka mba narangije kubutanga umuryango wanjye urarwara ukivuza bakenera umwenda bakawugura none se kwirirwa mfashe mu mifuka ndi imburamukoro byamarira iki?”

Imbuto n'imboga akenshi nibyo yihingira.
Imbuto n’imboga akenshi nibyo yihingira.

Imibereho y’ubuzima yanyuzemo asobanura ko atariyo abana be abifuriza kuzanyuramo ngo niyo mpamvu bose yabajyanye mu ishuli kandi akaba akomeza kubashishikariza kwiga ngo hato batabera igihugu umutwaro nk’uko nawe byamugendekeye akiri mu mujyi wa Kigali ahicira isazi mu maso.

Ku bwe Uzabakiriho Yahaya asanga urubyiruko rukwiye guhagurikira umuriro rugakura amaboko mu mifuka kandi rukiyumvisha ko umurimo unoze ubeshaho nyirawo ukamutunga ndetse ukamutungira n’umuryango hatabeyeho kugira uwo atega amaboko cyangwa ubundi buryo bwose bwo kwanduranya na rubanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu niwe Rasta wa .Com abandi usanga bigize ingegera zisarura aho zitabibye.Congs Rasta. Niwibeshya ugateramo ako ku mugongo,uzaruhukira aho uzi maze izo rasta zipfukireyo.

BYANDENDE Micro yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

uzateremo nako kumugongo rasta.

sam yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka