Nyamasheke: Abikorera basanga ibiganiro na Leta ari byo byubaka iterambere ridasubira inyuma

Mu biganiro bihuza Leta n’abikorera hagamijwe iterambere ry’abacuruzi (RPPD), ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, abikorera bagaragaje ko ibi biganiro ari byo bizagira uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ridasubira inyuma kandi bitume batanga n’akazi ku bakozi benshi.

Ibi byagarutsweho n’abikorera bo mu karere ka Nyamasheke, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25/02/2014, hatangizwaga ibiganiro hagati ya Leta n’abikorera (Rwanda Public Private Dialogue/RPPD) bigamije kurushaho guteza imbere abikorera binyuze mu kwicarana hamwe kugira ngo havanweho inzitizi zikibangamira ubucuruzi bwabo.

Abacuruzi n'abayobozi mu nzego za leta zo mu karere ka Nyamasheke baganiriye ku cyateza imbere urwego rw'abikorera.
Abacuruzi n’abayobozi mu nzego za leta zo mu karere ka Nyamasheke baganiriye ku cyateza imbere urwego rw’abikorera.

Gakuba Georges, Impuguke mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ishinzwe ibiganiro hagati ya Leta n’abikorera, avuga ko ibi biganiro hagati ya Leta n’abikorera bigamije kurushaho guteza imbere abikorera, bakaganira ku nzitizi zigaragara kugira ngo zivanweho kandi bagatekereza imishinga yagutse ijyanye n’ibyiza byashingirwaho ishoramari kugira ngo iterambere rishoboke aho bakorera.

Gakuba avuga ko kwicarana kwa Leta n’abikorera muri ibi biganiro bifite akamaro kanini kuko izi nzego zombi zisenyera umugozi umwe, bityo Leta ikaba yaratangije iyi gahunda kugira ngo ifashe abikorera gutera imbere.

Bwana Gakuba Georges, Impuguke muri RDB ishinzwe ibiganiro hagati ya leta n'abikorera asaba abantu bose guhaguruka bagakora cyane kandi bagatekereza imishinga yagutse.
Bwana Gakuba Georges, Impuguke muri RDB ishinzwe ibiganiro hagati ya leta n’abikorera asaba abantu bose guhaguruka bagakora cyane kandi bagatekereza imishinga yagutse.

Gakuba asaba abikorera kugira imitekerereze y’ubukungu iri hejuru, bakareba kure mu bucuruzi no kurushaho gukora cyane kugira ngo iterambere ribashe kugerwaho.

Yagize ati “Iki ni cyo gihe, ndabasaba gukunja amashati, abandi mukenyere, mukore. Mu rugo, si umugabo wenyine ukwiriye gukora, n’abagore nibakore, buri muntu wese yumve ko ashobora kuba umucuruzi.”

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Nyamasheke, Majyambere Venuste, yagaragaje ko ari iby’agaciro ko Leta yicarana n’abikorera kugira ngo baganire ku iterambere ry’abikorera ari na ho bafatira ingamba nyazo zo gutera imbere.

Iyi nyuguti ya 'D' ni impine ya Dialogue=Ibiganiro, ngo bigasobanura ko ibiganiro hagati ya leta n'abikorera ari byo byubaka iterambere ridasubira inyuma.
Iyi nyuguti ya ’D’ ni impine ya Dialogue=Ibiganiro, ngo bigasobanura ko ibiganiro hagati ya leta n’abikorera ari byo byubaka iterambere ridasubira inyuma.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles ashima gahunda y’ibi biganiro ngo kuko iyobora ku iterambere rihamye kandi agasaba abikorera bo mu karere ka Nyamasheke gukorera muri gahunda zinoze bagashora amafaranga yabo mu mishinga yizwe neza kugira ngo idahomba.

Mu gihe urwego rw’abikorera rwasuzuma inzitizi zikavaho maze rugakora mu buryo bugamije inyungu nyazo, ngo bizagira uruhare mu iterambere ry’abacuruzi nyirizina ndetse no gutanga akazi ku bantu benshi, bityo bigabanure umuzigo kuri leta ahubwo bibe igisubizo cy’iterambere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka