Nyamagabe: Kwegurira abikorera amahoro bizatuma akarere kinjiza menshi

Akarere ka Nyamagabe karatangaza ko gahunda yo kwegurira abikorera ku giti cyabo gukusanya amahoro anyuranye bizatanga umusaruro ushimishije amafaranga kinjizaga akiyongera.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki 25/10/2013 mu nama ngishwanama ku misoro n’amahoro yahuje inzego zinyuranye harimo ubuyobozi bw’akarere, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, abatsindiye amasoko yo gukusanya amahoro, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’ihuriro ry’abikorera.

Abarikumwe Cyprien, Umwakirizi w’imisoro mu karere ka Nyamagabe asobanura iby’iyi gahunda nshya yavuze ko mbere bakoresha abakirizi b’imisoro bahembwa na Leta ariko umusaruro ukaba utabaga mwiza nk’uko wifuzwa, iyi gahunda yo gukoresha abikorera ikaba ije gukemura iki kibazo dore ko byanatangiye kugaragara.

Umwakirizi w'imisoro mu karere ka Nyamagabe asobanura ibya gahunda nshya.
Umwakirizi w’imisoro mu karere ka Nyamagabe asobanura ibya gahunda nshya.

Ati “mu gihe tumaze imirimo iragenda neza bikaba bitanga icyizere ko amafaranga aziyongera”.

Imwe mu mpamvu ituma kwegurira abikorera kwinjiza amahoro bizatanga umusaruro ngo ni uko baba barahize amafaranga bagomba kubona bityo igihe batayagezeho bakongeraho ayabo, ndetse ngo bakaba bazajya bahembwa bitewe n’ayo binjije.

Mu rwego rwo kubagenzura kandi ngo babahaye ibitabo by’akarere birimo n’ibirango bakaba aribyo bakoresha, hakaba hagenzurwa niba ayo binjije yose bayashyize kuri konti z’akarere ndetse bakaba bazajya banagenzura niba nta manyanga bagaragaza mu kazi kabo, aho bigaragaye bagasesa amasezerano.

Umuyobozi wa Polisi mu karere Supt Mutemura Prudence, Mayor Mugisha Philbert na Musafiri Egide uhuza ibikorwa bya RRA mu ntara y'amajyepfo.
Umuyobozi wa Polisi mu karere Supt Mutemura Prudence, Mayor Mugisha Philbert na Musafiri Egide uhuza ibikorwa bya RRA mu ntara y’amajyepfo.

Bimwe mu bibazo aba batsindiye amasoko yo gukusanya amahoro bagaragaje harimo amasoko y’amatungo atazitiye ku buryo bitorohera abasoresha gusoresha buri tungo, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert akaba yabijeje ko aho bishoboka bagiye kuyazitira mu gihe bidashoboka byihutirwa bakazabitegura mu gihe kiri imbere.

Muri iyi nama kandi, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basobanuriwe amwe mu mategeko agena imisoro ku masoko bagiye kujya batanga mu mirenge bayoboye kugira ngo hatazagira unyereza imisoro bikaba byabagiraho ingaruka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka