Ngororero: Umurenge wa Kabaya ukomeje guhiga indi mukwesa imihigo

ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, umurenge wa Kabaya wongeye kuza kumwanya wa mbere mumirenge 13 igize akarere ka Ngororero. Nyuma y’igenzurwa ry’ishyirwa mubikorwa ry’imihigo byakozwe n’itsinda ryashyizweho mu karere, ndetse no kugaragariza abayobozi n’abaturage ibyo bagezeho mumwaka w’2012-2013.

Uwo murenge ukomeje guhiga iyindi mu guhanga udushya no kugera kubikorwa by’indashyikirwa nko kubaka amashuri, guteza imbere ibihingwa ngengabukungu n’ibindi.

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere n’amanota 91,5%, agahabwa certificat n’amafaranga ibihumbi 100, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabaya Uwihoreye Patrick akaba yadutangarije ko guhora kumwanya wa mbere babikesha gukorera hamwe no guhora batekereza udushya.

Abakozi n'abayobozi b'umurenge wa Kabaya bishimiye ibihembo bahawe.
Abakozi n’abayobozi b’umurenge wa Kabaya bishimiye ibihembo bahawe.

Kimwe mu byagaragaye kandi bikanengwa mu kugaragaza ibyo imirenge yagezeho, ni imirenge imwe nimwe yagiye yiyitirira ibikorwa by’abantu ku giti cyabo bakoze batabyumvikanyeho n’imirenge no gukoresha mu mafoto ibikorwa byagezweho cyera cyangwa batekereza kuzageraho kandi bitari mumihigo y’imirenge.

Emmanuel Mazimpaka, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero akaba yasabye abayobozi b’imirenge kudaharanira amanota gusa ahubwo bagashaka icyatuma ibikorwa bigera kubaturage.

Evariste Barigora ukuriye itsinda ryagenzuye imihigo mumirenge avuga ko hari ibikorwa basanga bikiri inyuma cyane nko kuvugurura urutoki, guhanga imirimo mishya n’ibikorwa byo kwita kwisuku.

Nyuma y’akazi katoroshye we n’itsinda yari ayoboye bakoze mumirenge 13 igize akarere ka Ngororero, Barigora akaba anavuga ko akarere gakwiye kurushaho kuborohereza uburyo bwo kugera mumirenge ndetse n’agahimbaza musyi kagashakirwa abakora icyo gikorwa.

Muri rusange, imirenge yesheje imihigo kumpuzandengo ya 78,5%, naho nyuma y’imirenge yaje kumyanya yambere ariyo kabaya, hindiro na matyazo kumwanya wa gatatu, gatumba niwo waje kumwanya wa nyuma.

Imirenge ya Kabaya na Muhanda kandi yahembewe kuba yararushije indi kugera kubikorwa by’indashyikirwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urumugabo cyane , komeza utsinde , bagushakire Ministere

mutangana yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

Congratulations Patrick n’abaturage bose ba Kabaya. Turabishimiye kandi mubere n’abandi urugero muri Ngororero.

Gustave yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka