Ngororero: Ubuyobozi bw’akarere burashimwa kubera imikorere myiza

Nkurikiyinka Jean Nepomuscene, ukuriye umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba ni umwe mu bahamya ko Ngororero yahinduye isura kubera kugira abayobozi bazi icyo abaturage bakeneye.

Ubwo bari muri kongere ya FPR mu karere ka Ngororero kuwa 23 Gashyantare 2014, Nkurikiyinka Jean Nepomuscene yavuze ko aka Karere akazi neza kuko yagakoreyemo igihe kirekire igihe yayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Rubaya.

Avuga ko kamaze gutera intambwe ikomeye mu iterambere ku buryo Ngororero yo muri za 90 ihabanye cyane n’iy’ubu ahanini akavuga ko ari ukubera abayobozi beza.

Nkurikiyinka Jean Nepomuscene uhagarariye FPR mu ntara y'Uburengerazuba ashima ubuyobozi bw'akarere ka Ngororero.
Nkurikiyinka Jean Nepomuscene uhagarariye FPR mu ntara y’Uburengerazuba ashima ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero.

Benshi bemeza ko akarere ka Ngororero kagenda gahindura isura kandi bigaragarira ijisho iyo ubonye ibikorwa by’amajyambere kamaze kugeraho birimo ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi usanga gatandukanye kure na Ngororrero yo mu myaka ya 1990.

Aba batanga ubuhamya kuri Ngororero bemeza ko abayobozi bariho ubu batandukanye n’abababanjirije basaga n’abacitsemo ibice aho wasangaga abakozi bamwe b’Akarere babogamiye ku muyobozi uyu n’uyu abandi kuri uriya. Ibi byaje guhagurutsa itsinda ry’abayobozi bakuru bavuye i Kigali baza guhosha ayo macakubiri birangira zihinduye imirishyo.

Muri iyo kongere hanarebwe ibikorwa byose byagezweho birimo amasoko ya kijyambere ya Gatega na Birembo, imiyoboro y’amazi mu mirenge inyuranye, inzu icumbikira abashyitsi (Guest House), uduhanda dushashemo amabuye, ikigo nderabuzima cya Kageyo, ikigo abagenzi bategeramo imodoka (gare routiere), itunganywa ry’imijyi ya Kabaya na Ngororero …., ibyo byose bikoroswa n’ikwirakwizwa ry’ingufu z’amashanyarazi mu mirenge 12 kuri 13 igize Akarere.

Ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera.
Ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera.

Kugeza ubu, umurenge wa Bwira niwo utarasogongera ku mashanyarazi ariko ngo ushonje uhishiwe nk’uko umuyobozi w’Akarere Ruboneza Gedeon yabibwiye abaturage ba Bwira ubwo yabasuraga mu kwezi kw’imiyoborere myiza. Ngo bazubakirwa n’isoko rya kijyambere rya Gashubi, ibi bijyane no gukemura ibibazo by’ubukene bukabije bukigaragara muri uwo murenge.

Muri iriya kongere kimwe mu byashimishije abanyanuryango ba FPR-Inkotanyi ni uburyo abawuhagarariye mu Mirenge basinyanye imihigo n’umuyobozi wa wo mu Karere. Ibi biratanga icyizere cy’ejo hazaza kuko iyo mihigo yose yerekezaga ku iterambere ry’abaturage.

Amajyambere Ngororero imaze kugeraho iyakesha imyumvire mishya y’abaturage n’abayobozi babo hakiyongeraho inkunga idasanzwe Perezida wa Repubulika yemereye aka Karere.

Amashanyarazi ni kimwe mu bikorwa byishimiwe. Umurenge umwe mu mirenge 13 ni wo usigaye utarabona amashanyarazi.
Amashanyarazi ni kimwe mu bikorwa byishimiwe. Umurenge umwe mu mirenge 13 ni wo usigaye utarabona amashanyarazi.

Ngororero kandi ifite ubutaka bwihishemo amabuye y’agaciro kuburyo acukuwe neza yayikungahaza. Bivugwa ko iri ku mwanya wa 2 Nyuma y’Akarere ka Rulindo mu kugira amabuye y’agaciro menshi.

Gusa iyo witegereje ubona abaturage bayacukura batarava mu bukene. Ibi ngo biterwa n’uko amafaranga bavanamo bayashora mu nzoga aho gukungahaza imiryango yabo, kuko bavuga ko amabuye ari imari ihoraho bashobora kubona igihe bashakiye ibyo bikabibagiza ko bagomba guteganyiriza ejo hazaza.

Kubera kuyacukura ku buryo butemewe n’amategeko kandi bwangiza ibidukikije, hari abaturage bakunze guhangana n’inzego zibayobora n’iz’umutekano. Nko mu murenge wa Muhanda Ministiri ufite umutungo kamere mu nshingano ze Stanislas Kamanzi we ubwe yabiyamye gucukura uko biboneye ariko na n’ubu baracyakora ayo makosa.

Abayobozi ba FPR mu mirenge basinyanye imihigo n'akarere.
Abayobozi ba FPR mu mirenge basinyanye imihigo n’akarere.

Kubyaza umusaruro uwo mutungo kamere kandi bigakorwa kuburyo butunganye nta kajagari ni umwe mu mikoro ikomeye ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwiyemeje gutsinda ariko inzira iracyari ndende.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

dukomeze kwihesha agaciro duharanira ko U Rwanda rwacu rwakomeza kuba urwabere mu mihigo tubikesha FPR inkotanyi.

nkaka yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Abayobozi b’Akarere ka Ngororero nibakomereze aho kubera ko iterambere rigaragarira buri wese uhanyuze!

NGORORERO yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

dukomeze imvugo ikomeze ibe ingiro nkuko tubibwizwa na nyakubahwa president wa republika kandi dukomeze twiyubakire igihugu umurava gutahiriza umugozi umwe tubigire akabando kiminsi

ismael yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka