Ngororero: Harashyirwa imbaraga mu kunoza imitangirwe ya serivisi

Kuba akarere ka Ngororero ari kamwe mu turere tudafite ibikorwa remezo bihagije mu buzima nkenerwa bwa buri munsi bibangamira itangwa rya serivisi nziza ku bagana inzego zitandukanye.

Muri iki gihe, akarere kimwe n’abafatanyabikorwa bako bakomeje kongera ibyo bikorwa, kuburyo zimwe muri serivisi zagiranaga zatangiye kwegerezwa abaturage.

Urugero ni nk’amabanki, serivisi zitanga ibyangombwa bitandukanye n’ibindi, aho abatuye akarere bagombaga kujya kuzishaka mu turere twa Rubavu na Ngororero ariko ubu zikaba zarabegerejwe.

Ibiro by'akarere ka Ngororero.
Ibiro by’akarere ka Ngororero.

Mu rwego rwo gushishikariza abatanga serivisi, ubuyobozi bw’akarere hamwe n’urugaga rw’abikorera bashyizeho itsinda rigenzura uko serivisi zitangwa mu nzego zose, zaba izigenga cyangwa iza Leta.

Bimwe mu bibazo bigaragazwa na raporo zitangwa n’iryo tsinda bibangamira abahabwa serivisi, harimo abayobozi b’inzego zibanze badakorera neza abaturage (nk’ahagaragara abayobozi b’utugari bacyaka ruswa abaturage, ndetse n’abayobozi bahabwa imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bakayirya), kimwe n’abikorera badaha agaciro ababagana hamwe n’isuku ikiri nkeya muri rusange.

Abarurage bagana ubuyobozi bashima ko ubu ntawe ukiyoboza aho umuyobozi uyu n’uyu akorera kubera ko ku nzugi z’ibiro haba handitseho amakuru arebana na serivisi n’umukozi bakeneye.

Ariko, imyandikire ya bamwe ntiyorohera abatazi indimi z’amahanga kuko hari aho usanga ibyanditse byanditswe mu mpine cyangwa mu zindi ndimi.

Bamwe mu bagana akarere babangamiwe n'indimi z'amahanga zikoreshwa.
Bamwe mu bagana akarere babangamiwe n’indimi z’amahanga zikoreshwa.

Muri rusange, inzego za Leta zivugwaho gutanga serivisi nziza uretse bamwe mu bayobozi bo ku rwego rw’utugari n’imidugudu bahutaza abaturage, kimwe na bamwe mu bakozi bashinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu mirenge. Imbogamizi bagifite ngo ni ibikoresho n’inyubako bitujuje ibyangombwa.

Iki kibazo kandi kinagaragara ku bikorera batarabona amazu yo gukoreramo ajyanye n’ibikorwa byayo, kuko usanga hari abatangira serivisi ahantu hatisanzuye ndetse n’ababagana bikababangamira.

Kubirebana n’abagana akarere baturutse ahandi, ikibazo cy’amacumbi n’aho kwiyakirira bisa n’ibyabonewe umuti, kuko ubu mu mujyi wa Ngororero hamaze kuzura amazu y’akarere n’ay’abikorera atanga izo serivisi, ndetse izindi nyubako zikaba zikirimo kuzamurwa.

Ikibazo cy’ibikorwa remezo cyane cyane imyubakire ariko kibangamiye bikomeye abafite ubumuga, haba mu buzima busanzwe ndetse no mu mashuli.

Ikibazo cya escariers kibangamiye abafite ubumuga.
Ikibazo cya escariers kibangamiye abafite ubumuga.

Abayisenga Theodette, umukozi uhoraho w’urugaga rw’abafite ubumuga mu karere ka Ngororero avuga ko kuba hakiri umubare munini w’abana bafite ubumuga batajya mu ishuli (88%) ngo ahanini biterwa n’uko batabasha gukoresha inyubako zihari.

Uretse mu mashuli kandi, mu masoko, amazu y’ubucuruzi, inyubako z’ubuyobozi n’ahandi ntibyorohera abafite ubumuga bakeneye serivisi, bityo bakiyambaza abandi bantu mu gihe bari kwikorera cyangwa kwibariza ibyo bakeneye.

Mudahogora Violette, umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myizan’ibibazo by’abaturage atangaza ko ibibazo by’abafite ubumuga bigiye kwitabwaho, maze uko hagenda hakorwa ibikorwa bishya bigahuzwa n’ubushobozi bw’abafite ubumuga.

Barigora Evariste, umuyobozi w’abakozi n’umurimo mu karere ka Ngororero aherutse gusaba urwego rw’ubuyobozi bw’akarere gushyira imbaraga mu kubona inyubako n’ibikoresho bibereye abakozi n’ababagana, bityo serivisi zikarushaho kuba nziza.

Babonye Gare nshya ariko haracyari akajagari mu gutwara abagenzi.
Babonye Gare nshya ariko haracyari akajagari mu gutwara abagenzi.

Ikibazo kuri bene abo kiracyagaragara mu ngendo kubadafite ibinyabiziga byabo, kuko hakigaragara akajagari mu makopanyi ya International na African Tours atwara abagenzi ndetse n’abikorera ku giti cyabo, aho banengwa cyane cyane kutubahiriza amasaha, gutendeka (kurenza umubare uteganyijwe mu modoka).

Gusa, ikibazo cy’akajagari katerwaga no kutagira ikigo abagenzi bategeramo imodoka (gare) kikaba cyarakemutse kuko babonye gare nshya hakaba hashize igihe kigera ku kwezi kumwe.

Ku birebana na serivisi z’ubuvuzi, abivuriza kuri mutuelle de Sante bakomeje kwinubira serivisi bahabwa, kuko bavuga ko batitabwaho nk’abivuza ku giti cyabo ndetse n’abivuriza ku bundi bwishingizi.

Muhongerwa Marie Chantal, wivuriza kuri mutuelle de santé avuga ko iyo agiye kwivuza bamwandikira imiti yo kugura kuri farumasi, ndetse abihuriyeho n’abandi baturage twasanze ku kigo nderabuzima cya Rususa.

Bamwe muri bo ntibatinya gutangaza ko bahitamo kwivuriza ku mavuriro n’amafarumasi byigenga nabyo bikiri bikeya mu karere ka Ngororero aho guta igihe cyabo ku bigo nderabuzima. Kuri bo, mutuelle de santé ikwiye guhuzwa n’ubundi bwishingizi nka RAMA kugira ngo hacike icyo bita ivangura.

Imyubakire nayo iracyari inzitizi (umujyi wa Kabaya).
Imyubakire nayo iracyari inzitizi (umujyi wa Kabaya).

Uko biri kose, kuba akarere ka Ngororero gakomeje gutera imbere mu bukungu, Ndayambaje Vedaste Garoi, umukozi wako ushinzwe imiyoborere myiza avuga ko bizajya binatuma zimwe mu mbogamizi zihari zishira cyane cyane izituruka ku bikorwaremezo no ku myumvire, kuko n’ubundi mu myaka yashize urwego rw’imitangire ya serivisi rwari hasi cyane ugereranyije n’uko bimeze ubu.

Uretse abayobozi bamwe bo mu nzego zibanze ndetse bagiye banatungwa agatoki n’abaturage bikagaragazwa n’amaraporo yagiye akorwa, isosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa GMC iza ku isonga mu bikorera bavugwaho kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi ndetse n’abakorana nayo, kuburyo icyo kibazo cyagurukije minisiteri ifite umutungo kamere munshingano zayo.

Icyakora kuba inzego zitandukanye zarahagurukiye kwimakaza umuco wo gutanga serivisi nziza ndetse n’abagana izo nzego bakaba bazi uburenganzira bwabo ni ibindi mu byo Ndayambaje asanga bizafasha mu kunoza serivisi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka