Muhanga: Abikorera barashimirwa uruhare rwabo mu kuzamura akarere

Ubuyobozi burashimira abafatanyabikorwa b’akarere ka Muhanga uburyo bamaze kuzamura aka karere ugereranije n’aho kari kari mu myaka ishize.

Ubwo bari mu muhango wo gufungura imurikabikorwa mu karere ka Muhanga tariki 27/02/2014, umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yasobanuye ko iyo ugeze mu mujyi wa Muhanga hagaragara ko hari aho aka karere kavuye kandi ngo ibi ni uruhare rw’abikorera.

Ati: “mbere aha, wasangaga amazu ari ayo bitaga nyakatsi ariko ubu ni amagorofa, byose ni imikorere myiza y’abafatanyabikorwa”.

Umuyobozi w'intara y'amajyepfo, Alphonse Munyantwari yasuye ibikorwa bitandukanye by'abafatanyabikorwa mu karere ka Muhanga.
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari yasuye ibikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa mu karere ka Muhanga.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Muhanga, akaba n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’amajyambere, Francois Uhagaze avuga ko abafatanyabikorwa bamaze kugaraza uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’akarere muri iki gihe.

Kimwe mu byo avuga ni uko iri murikabikorwa ry’uyu mwaka ariryo rya mbere ribayeho ryatewe inkunga 100% n’abafatanyabikorwa mu gihe ayabagaho yose ngo wasangaga aterwa inkunga ahanini n’akarere abafatanyabikorwa bakaba aribo bagiramo uruhare ruto kandi aribo riba rigenewe.

Bamwe mu bikorera bo mu karere ka Muhanga bashimirwa ruhare rwabo nk'abafatanyabikorwa.
Bamwe mu bikorera bo mu karere ka Muhanga bashimirwa ruhare rwabo nk’abafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo kandi arasaba abo ayoboye ko bagaragaza uruhare rwabo kugirango abafatanyabikorwa biyongere aho kugirango abagererwabikorwa babe aribo baba benshi. Uyu muyobozi avuga ko biba byiza iyo abaturage bose ari abafatanyabikorwa aho kugirango bahore ari abagenerwabikorwa.

Ibi ngo byagerwaho mu gihe Abanyarwanda bashyira ingufu mu byo bakora mu kwiteza imbere ndetse bakongera ibyo bakora. Akomeza avuga ko abadafite icyo bakora bakwiye kwihangira imirimo kugirango bafatanye n’abandi mu kuzamura ubukungu bw’igihugu cyabo ndetse nabo bizamure.

Umujyi wa Muhanga bigaragara ko urimo gutera imbere.
Umujyi wa Muhanga bigaragara ko urimo gutera imbere.

Aha umuyobozi w’intara yashimiye abafatanyabikorwa by’umwihariko abikorera bo mu karere ka Muhanga kubera ubuhare rwabo bafite muri aka karere mu kugateza imbere cyane cyane abafite ibikorwa biri kuzamura umujyi w’aka karere nk’abubatse amazu y’amagorofa yahinduye isura y’umujyi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka