Muhanga: Abagore batinyutse umwuga w’ubwogoshi bamaze kwiteza imbere

Mu gihe mu bihe byo hambere bitari bimenyerewe ko abakobwa biyemeza gukora imwe mu mirimo yafatwaga nk’umwihariko w’abagabo, ubu mu karere ka Muhanga hari abakobwa bemeza ko babeshejweho n’umwuga wo kogosha.

Nyiraneza Alice na Niragire Eugenie bakorera umwuga wo kogosha ku gasanteri ka Melu mu murenge wa Muhanga, bavuga ko biyemeje gukora umwuga wo kogosha bitewe n’umusaruro babonaga bagenzi babo b’abasore bakuramo.

ngo umwuga wo kogosha umaze kumuteza imbere
ngo umwuga wo kogosha umaze kumuteza imbere

Icyakora bagaragaza ko umusaruro bari biteze mu mwuga wo kogosha batarabasha kuwugeraho bitewe n’uko uyu mwuga umaze kwitabirwa na benshi, bigatuma bagira abakiliya babagana bake hakiyongeraho kandi ngo n’imisoro bavuga ko ihanitse.

Aba bakobwa bakorera uyu mwuga wo kogosha mu bwogoshero (salon de coiffure) bise Abishyize hamwe. Ubu bwogoshero buherereye ku gasenteri ko mu Melu, ku muhanda uva mu mujyi wa Muhanga ugashamikiraho uwerekeza mu karere ka Karongi n’undi werekeza mu karere ka Ngororero.

Nyiraneza na Niragire bagaragaza ko bazitirwa n’uko umwuga wo kogosha umaze kwitabirwa na benshi kandi ababagana ari bake. Mu mbogamizi hiyongeraho nanone ngo ipatante y’ibihumbi 20.000 bya buri mwaka n’umusoro w’ibihumbi bitatu bya buri kwezi hamwe ngo bitaborohera gutera imbere kuko baba banakodesha aho bakorera n’ibindi bikoresho bishyura.

Nyiraneza ati: “Nk’ubu tutaraza buri kimwe cyose nagisabaga ababyeyi ariko ubu nijye wimenya kubera akazi kanjye kandi n’ababyeyi banjye ndabamenya.”
Ku ruhande rw’abakiriya babagana nabo bemeza ko babaha serivisi nziza, ngo ni nayo mpamvu abo bakobwa bari mu bagira abakiliya benshi, gusa ngo aba bakobwa Nyiraneza na Niragire bavuga ko bateganya no kwiga gusuka bakajya babifatanya no kogosha kuko aribyo bigira abakiliya benshi kandi bishyura menshi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka