Minisitiri Mussa Fazil arashishikariza abikorera gufatanya na leta ngo iterambere ryihute
Minisitiri w’umutekano w’igihugu Fazil Harerimana arahamagarira abikorera n’uturere kurushaho kugirana ubufatanye mu bikorwa by’iterambere, ariko agashimangira ko ubwo bufatanye bugomba no kuba hagati y’abikorera ubwabo.
Ibi Minisitiri Sheik Mussa Fazil Harerimana yabisabye ubuyobozi bw’uturere twa Huye na Karongi, n’abikorera bo mu karere ka Huye kuwa gatatu tariki 11/12/2013, ubwo yasozaga umwiherero bari bamazemo iminsi itatu mu karere ka Karongi.
Uwo mwiherero w’abikorera bo mu karere ka Huye wari mu rwego rwo kureba aho akarere kageze mu iterambere nyuma y’imyaka ine bari bamaze na none bakoze umwiherero wo kwihutisha iterambere mu karere kabo ka Huye, umwiherero wabereye nanone muri Karongi.
Muri rusange basanze barageze kuri byinshi birimo inyubako nshya, kuvugurura izari zishaje, kwagura amazu ya Kaminuza y’u Rwanda, amacumbi n’amahoteli bikomeje kwiyongera ku bufatanye bw’Abihayimana, imihanda hagati mu mujyi no kuboneshereza abaturage.
Ashima ibyo byose bimaze kugerwaho n’ibyo biyemeje kugeraho, Minisitiri Fazil Harerimana ushinzwe by’umwihariko akarere ka Huye, yavuze ko ari imbuto y’ubufatanye bw’abikorera na leta, ariko ashimangira ko ubwo bufatanye bugomba no kuba hagati y’abikorera ubwabo.
Minisitiri Fazil Harerimana ati “Nimurebe ririya soko rya Nyarugenge risigaye rihuruza amahanga, murebe isoko rya Huye ritagira uko risa, yewe n’aka karere ka Karongi… Ni ingero z’ibikorwa by’indashyikirwa abantu batari kugeraho badafatanije. Ariko guhuriza amaboko hamwe murabona icyo byatugejejeho. Ni ukuvuga ahari ubufatanye abantu bagera kucyo bifuza cyose kandi ntibananirwa.”
Umwiherero warangiye uvuyemo indi mishinga mishya igiye gutangizwa mu karere ka Huye harimo kubaka hoteli y’ubukerarugendo mu bisi bya Huye, umushinga wa Ntampaka Theo, uruganda rukora ‘Umugati wa Huye’ rwujuje ubuziranenge mpuzamahanga ruzubakwa n’isosiyete yitwa ‘Imanzi Investment Group’ ifatanyije n’umunyemari witwa Semuhungu.
Hazubakwa n’imesero rigezweho (dry cleaning) riri ku rwego rw’uruganda rizajya rikorera amahoteli, amaresitora n’abatuye Huye babyifuza, umushinga ushyigikiwe n’ikigo gitwara abagenzi cyitwa Horizon Express.
Gusoza umwiherero w’abikorera ba Huye mu karere ka Karongi byitabiriwe na minisitiri w’umutekano w’igihugu Sheik Mussa Fazil Harerimana nk’umushyitsi mukuru, Senateri Marie Claire Mukasine, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, abayobozi b’uturere twa Huye na Karongi n’abari bari mu mwiherero bose.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
byiza kurushaho nuko zabazarubatswe kuburyo zishobora
kongerwa, nokubyerekeye ubutabazi haramutse habaye
impanuka idasazwe tugeturebakure. Ibya baye muri Kenya
bitwigishe.
bimwe mu bintu yatumye u Rwanda rwihuta mu iterambere harimo guha rugari abashoramari bo mu Rwanda. izi nyubako nizo zigiye gutuma u Rwanda rugera kure hashoboka.nibakomereze aho
bimwe mu bintu yatumye u Rwanda rwihuta mu iterambere harimo guha rugari abashoramari bo mu Rwanda. izi nyubako nizo zigiye gutuma u Rwanda rugera kure hashoboka.nibakomereze aho