Minisitiri Kanimba arashimira aho imirimo yo kwagura uruganda rwa CIMERWA igeze

Ubwo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yasuraga ahari kwagurirwa uruganda rukora sima (CIMERWA) yashimiye aho imirimo yo kubaka uru ruganda igeze kuko ngo nyuma y’amezi 6 abasuye yasanze imirimo iri kwihuta cyane.

Minisitiri Kanimba yavuze ko uru ruganda nirwuzura u Rwanda ruzabona inyungu nyinshi kubera ko mu musaruro warwo hazavamo uwo basagurira amasoko yo hanze dore ko ngo na sima ruzaba rukora izaba iri ku rwego ruri hejuru mu buziranenge.

Minisitiri Kanimba Francois asobanurirwa uko uruganda ruri kwagurwa.
Minisitiri Kanimba Francois asobanurirwa uko uruganda ruri kwagurwa.

Abarimo kwagura uruganda rwa CIMERWA bijeje minisitiri Kanimba ko
Mu kwezi kwa 11 umwaka utaha imirimo imwe n’imwe y’uru ruganda izatangira hanyuma tariki 01/02/2015, uru ruganda rukazaba rwuzuye neza nkuko babyifuza; nk’uko byatangajwe na sosiyete CATIC ishinzwe ubwubatsi na PENGFEL ishinzwe kugenda ishyiramo ibikoresho.

Uruganda rwa CIMERWA rwari rusazwe rutanga umusaruro ungana na toni ibihumbi ijana ku mwaka mu gihe uru rushya ruzajya rutanga umusaruro ungana na toni ibihumbi magana atandatu ku mwaka.

Muri Mutarama 2015, ngo uru ruganda ruzaba rwuzuye neza.
Muri Mutarama 2015, ngo uru ruganda ruzaba rwuzuye neza.

Usibye ibyo, uruganda rwa CIMERWA rwateje abaturage imbere kuko muri uku gukomeza kurwubaka abaturage barenga 700 babonyemo imirimo; uru ruganda ngo ruzuzura rutwaye akayabo ka miriyoni 170 z’amadorari.

Inyubako zo kwagura uruganda rwa CIMERWA zigeze kure.
Inyubako zo kwagura uruganda rwa CIMERWA zigeze kure.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka