Kayonza: Hatangiye kubakwa aho abagenzi bazajya baruhukira mbere yo gukomeza ingendo

Guverineri w’intara y’uburasirazuba, Uwamariya Odette, tariki 19/07/2013, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka inzu abagenzi bakoze ingendo ndende bazajya baruhukiramo mbere yo gukomeza ingendo za bo (Roadside Station) mu karere ka Kayonza.

Iyo “Roadside Station” yatekerejwe mu rwego rwo korohereza by’umwihariko abashoferi b’amakamyo kuko bakora ingendo ndende bakananirwa, bikaba byabaviramo gukora impanuka bitewe n’uko baba batabonye aho baruhukira ngo batore agatege babone gukomeza ingendo.

N’iyo bagerageje kuruhuka ngo baparika ayo makamyo ku muhanda ku buryo aba ashobora guteza impanuka.

Umushinga wo kubaka iyo Roadside Station wagombaga guterwa inkunga n’igihugu cy’Ubuyapani binyuze mu kigo cya JICA nk’uko uwahoze ari ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda Kunio Hatanaka yari yabivuze mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, ubwo yasobanuriraga uwo mushinga abayobozi b’intara y’uburasirazuba.

Guverineri w'Uburasirazuba yatangije imirimo yo kubaka Roadside Station.
Guverineri w’Uburasirazuba yatangije imirimo yo kubaka Roadside Station.

Gusa byaje kurangira icyo gihugu kidatanze amafaranga nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yabidutangarije, biba ngombwa ko uwo mushinga wegurirwa ba rwiyemezamirimo kuko wagombaga gushyirwa mu bikorwa.

Iyo Roadside Station igiye kubakwa n’ikigo cyitwa GF Petroleum Company cya Gakuba Francis, ikaba izuzura itwaye amafaranga agera kuri miriyari nk’uko byavuzwe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kuyubaka.

Guverineri w’uburasirazuba yashimiye Gakuba ku bw’ubwitange n’ubushake yagize kugira ngo iyo Roadside Station izubakwe kuko izaba ije mu gihe ikenewe cyane.

Akarere ka Kayonza katoranyijwe kuba ari ko kakubakwamo iyo Roadside Staion bitewe n’uko gahuza imihanda ijya mu bihugu bya Uganda na Tanzaniya n’umuhanda ujya i Kigali.

Abayobozi babanje gusobanurirwa uko Road side Station izaba iteye.
Abayobozi babanje gusobanurirwa uko Road side Station izaba iteye.

Abaturage b’ibi bihugu ubusanzwe bakunze kugendererana n’ab’u Rwanda, ariko kubera ikibazo cy’urugendo rurerure baba bakoze, rimwe na rimwe ngo bibaviramo gukora impanuka kubera umunaniro abashoferi babatwaye baba bagize muri izo ngendo.

Roadside Station izaba ibonekamo serivisi zitandukanye zirimo amacumbi ku bifuza kurara, amafunguro ndetse n’ibyo kunywa.

Abakora ubukorikori mu karere ka Kayonza bashobora kuzabonera isoko ibyo bakora iyo Roadside Station n’imara kuzura, kuko izaba iruhukiramo abantu batandukanye barimo n’abanyamahanga bashobora kugura ibiva mu bukorikori bw’Abanyarwanda.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyiza cyane ariko mwadufasha tukamenya aho izaba iherereye

rutikanga yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Nibyiza cyane ariko mwadufasha tukamenya aho izaba iherereye

rutikanga yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Nibyiza cyane kd harihakenewe akose najye nkeneye kumenya umurenge ,akagari ngombe niguriye akabanza

Kamana yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Murakoze! iyi nyubako izubakwa hehe? mu mumunge/akagari!

Habarugira J Jacques yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka