Karongi: Uko umujyi utera imbere inzererezi ziriyongera

Nk’uko bimeze ku isi hose, uko imijyi igenda ikura ni ko n’ibikorwa by’urugomo bigenda byiyongera n’ubwo inzego z’umutekano ziba ziticaye.

Mu myaka nk’itanu ishize, mu mujyi wa Karongi nta terambere rigaragara ryarimo, ariko muri iki gihe iyo uhageze ubona ibikorwa byinshi bitandukanye bigaragaza ko hari ubuzima ndetse n’abantu bago ubona ko bakeye.

Uko iryo teremabere rizamuka ni nako bana b’inzererezi bagenda bagaragara impande zose, ngaho imbere y’amazu y’ubucuruzi, aho bategera tagisi, imbere y’amaresitora n’ahandi.

Igice cy'umujyi wa Karongi.
Igice cy’umujyi wa Karongi.

Igiteye impungenge cyane nuko usanga benshi muri abo bana bari mu kigero cyo kwiga, ariko ugasanga bibereye mu mujyi basabiriza, abandi bakajya kunywa urumogi no gukina urusimbi ahantu hihishe.

Ibyo bikorwa by’urugomo bakunze kubikorera ahantu hihishe, haba hameze nk’icyaro n’ubwo ari mu mujyi. Urugero nko mu rutoki no mu mazu ataruzura ari nayo bararamo.

Ikibazo cy’abana b’inzererezi gisa n’icyabaye ingorabahizi ku buyobozi bw’umujyi wa Karongi. Umwaka ushize abatari bake barafashwe bajyanwa mu kigo kiri ahitwa Bwakira ariko mu minsi mike hafi ya bose baragitorotse bagaruka mu mujyi.

Abemeye kuganira na Kigali Today bavuga ko ubuzima bwo muri icyo kigo bugoye kubera ko ngo babagaburiraga imvungure gusa kandi ngo iyo bari mu mujyi babasha kubona ibiryo biba byasagutse mu maresitora.

Hamwe mu hantu abana b'inzerezi bakinira urusimbi banywa n'urumogi.
Hamwe mu hantu abana b’inzerezi bakinira urusimbi banywa n’urumogi.

Nubwo ariko abana b’inzererezi banga bakaba benshi mu mujyi wa Karongi, ubuyobozi nabwo ntibwicaye ubusa. Mu mihigo y’akarere y’umwaka 2013-2014, ubuyobozi bwahize kuzubaka ikigo cyakira bene abo bana, n’abandi bantu b’inzererezi kugira ngo bahangane n’icyo kibazo gikomeje kugenda gifata intera uko umujyi ugenda ukura.

Biteganyijwe ko icyo kigo kizubakwa umwaka utaha, mu murenge wa Rubengera ari naho habarizwa ibiro by’akarere ka Karongi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka