Karongi: Ubuyobozi b’ingabo bwizihije kwibohora butanga amatungo ku batishoboye

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 19, yabaye tariki 04/07/2013, ubuyobozi bw’ingabo mu karere ka Karongi bworoje abantu babili batishoboye mu kagari ka Kibirizi, umurenge wa Rubengera.

By’umwihariko ingabo z’u Rwanda mu karere ka Karongi zo zasanze kwizihiza umunsi wo kwibohora byaba byiza kurushaho, hakozwe igikorwa cyo kuremera abatishoboye kugira ngo bazahereho bigobotora ingoyi y’ubukene.

Ni muri uru rwego ingabo zatanze inka ebyili, imwe ihabwa umukecuru w’umupfakazi, indi ihabwa umusore w’impufbyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, uba mu mudugudu wo ku Nyenyeri, utuyemo imiryango icyenda y’abana bibana.

Izo nka bazishyikirijwe n’umuyobozi w’ingabo mu turere twa Karongi, Rutsiro na Ngororero, Colonel Baguma Sam, ukuriye Brigade ya 201 ari kumwe n’abayobozi b’akarere bungirije, ushinzwe imibereho myiza n’ushinzwe ubukungu.

Usibye izo nka ebyili zatanzwe n’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Karongi, ubuyobozi bw’akarere nabwo bwatanze izindi zahawe abandi bantu batishoboye, zirimo icyenda zatanzwe n’ikigo Fact SSF HIV ku nkunga ya Global Fund.

Hanabaye igikorwa cyo korozanya hagati y’abaturage mu rwego rwa gahunda ya Girinka, izatanzwe zose hamwe zirarenga 15.

Col Baguma Sam ari kumwe n'abayobozi b'akarere ndetse n'abahawe inka.
Col Baguma Sam ari kumwe n’abayobozi b’akarere ndetse n’abahawe inka.

Abahawe inka bashimye cyane ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bagira bati: “Iyo umuntu akurokoye, akakubohora, yarangiza akakoroza nta magambo wabona yo kumushimira”.

Colonel Baguma Sam yasabye abahawe inka kuzaheraho bashaka icyabateza imbere kugira ngo gahunda yo kwibohora irusheho gukomeza gushinga imizi.

Yakomeje agira ati: “Intambara nyinshi twarazifatanyije nk’Abanyarwanda turazitsinda dusigaza intambara imwe ubu ngubu ari rwo rugamba dufite rukomeye cyane, rwo gufatanya n’Abanyarwanda kugira ngo turusheho kwigira.

Nk’ingabo z’igihugu ni yo mpamvu twatekereje gushaka inka ebyili nziza cyane dusaba ubuyoboyozi bw’akarere kuduhitiramo abazikeneye cyane kurusha abandi kugira ngo tubunganire nabo barusheho kuba bakwigira”.

Ku rwego rw’akarere, kwibohora byizihirijwe mu murenge wa Murambi, ahatanzwe inka 20, n’ingurube 202, hanamurikwa ibikorwa by’imihigo y’umwaka ushize birimo inzu y’umurenge SACCO, n’ibyumba bitandatu by’amashuli yo muri gahunda y’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka