Karongi: Intore za FPR zirishimira ko iterambere rizamuka

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahagarariye abandi (cadres) mu karere ka Karongi, barishimira uruhare umuryango ukomeje kugira mu kuzana impinduka nziza z’iterambere mu gihugu, by’umwihariko bagafatira urugero ku iterambere akarere ka Karongi kamaze kugeraho mu gihe gito.

Intore z’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Karongi, ibi zabivuze nyuma y’iminsi ibili zari zimaze zungurana ibitekerezo ku muryango nka moteri ya Guvernoma, kugira ngo ibyiza uteganyirije abanyarwanda bose bizagerweho nta nkomyi.

Mu minsi ibili bamaze mu karere ka Karongi, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri ako karere n’abo ku rwego rw’intara bahakomoka, bahuguwe n’ubuyobozi bukuru bw’umuryango FPR Inkotanyi, kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 6 Ukwakira kugira ngo nabo bazahugure abandi kugera ku midugudu.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, akaba na chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere, avuga ko umuryango ufite ishingano zo guhora wigisha abawo kugera ku rwego rwo hasi, kugira ngo buri munyamuryango asobanukirwe n’impinduka z’iterambere igihugu kigenda kigeraho, n’iz’isi muri rusange, bityo bakomeze babe ikitegererezo cy’abo bayobora.

Ibiganiro byibanzweho, ni ikirebana n’amateka y’u Rwanda; imiterere n’isesengura byubaka impinduramatwara; ingamba zo kwihutisha iterambere mu Rwanda; imyitwarire n’imikorere mpinduramatwara mu iterambere; ingengabitekerezo y’umuryango FPR Inkotanyi; uruhare rw’umuco mu iterambere; politiki y’iterambere; u Rwanda mu mihindagurikire y’isi; n’uburyo bwiza bwo gufata ibyemezo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka