Karongi: Amaze imyaka 22 atunzwe no gukora inkweto mu ruhu

Sendashonga Gerard wo mu karere ka Karongi ni rwiyemezamirimo ukora ibintu bitandukanye mu ruhu harimo inkweto, imikandara, ibikapu n’amasakoshi. Amaze imyaka irenga 20 ari byo bimutunze n’umuryango we ku buryo ageze ku rwego rwo gukoresha abandi bantu bane.

Yatangiye akora wenyine, aza kugera aho akorera undi muntu, ariko igihe ngo cyarageze asanga gushyiraho agasosiyete ke ari byo byiza.

Byaramukundiye agashyiraho akita ishyirahamwe ry’abakora inkweto rya Karongi (Acokivi) rigeze ku rwego rwo kwinjiza 100.000frw mu gihe kiri hagati y’ibyumweru bibili na bitatu.

Sendashonga avuga ko umwuga we umutunze nta kibazo, ati “ni umwuga uhora ufite isoko kubera ko kwambara inkweto bihoraho”.
Acokivi ikora inkweto zitandukanye zirimo iza gisirikare/gipolisi, sandari z’abagabo/abagore, imikandara n’ibukapu.

Isoko rye ni Karongi, Kigali, Rusizi, Rutsiro, Rubavu ndetse akanambuka akagera mu baturanyi ba Congo. Ni isoko rigari ku buryo ngo hari igihe abura ubushobozi bwo kurihaza.

Sendashonga yerekana inkweto zitandukanye akora mu ruhu.
Sendashonga yerekana inkweto zitandukanye akora mu ruhu.

Sandari ze zirakundwa cyane dore ko atanga na garanti (guarantee) y’amezi atandatu umuntu aramutse azambara buri munsi ariko ubusanzwe zimara imyaka irenga itatu zigifite ireme. Abazizi bavuga ko ziruta kure iziva muri Kenya bakunze kwita masayi (Masai).

Abakiriya ba Sendashonga ngo bakunda ko azi no kwakira abakiriya kuko akorera kuri gahunda kandi akabaha serivisi nziza nk’uko byemejwe n’umukobwa twahasanze yaje gukoresha sandari ati “Sendashonga agira Care”.

Usibye gukora inkweto nshya, Acokivi ya Sendashonga isana n’izishaje. Abakenera iyo serivisi bavuga ko abakorera neza bakanezerwa kuko afite abana yatoje umurimo kandi bakora neza.

Habimana Mathieu Valentin ni umukozi wa Acokivi. Aracyari ingaragu ariko avuga ko umwuga we umutunze kandi ateganya kuzashaka akiwukora kuko abasha kwitunga akanazigama.

Sendashonga ageze no ku rwego rwo gutanga amahugurwa ku bandi bantu baba bifuza kumenya umwuga.

Kugeza ubu ngo amaze guhugura abantu barenze babili, harimo abamusaba kubigisha ku bwabo cyangwa akabisabwa n’imiryango itegamiye kuri Leta nka World Vision. Icyo gihe ngo bamuha agahimazamusyi nako kakamufasha kugura ibyo akenera mu kazi.

Marcellin Gasana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uru n’urugero ku rubyiruko byose ryagakwiye gufatiraho urugero rwo kwihesha agaciro

fulgence yanditse ku itariki ya: 8-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka