Kanembwe: RFTC yashyikirije abacitse ku icumu batishoboye amazu 6

Ishyirahamwe ry’abarwara abagenzi bibumbiye muri Rwanda Federation of Transport (RFTC) bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, batanga inkunga y’amazu 6 yagenewe abacitse ku icumu batishoboye bimuwe ku musozi wa Rubavu bagatuzwa ahitwa Kanembwe mu karere ka Rubavu.

Col. Twahirwa Dodo umuyobozi wa RFTC, avuga ko iki gikorwa kijyanye no gufasha abacitse ku icumu kwigira kuko uba habi adashobora gutekereza neza, Col.Twahirwa avuga ko ibikorwa abatwara abagenzi bakora birimo kuteza imbere igihugu n’abagituye.

Inyubako RFTC yubatse zizatwara miliyoni 40.
Inyubako RFTC yubatse zizatwara miliyoni 40.

RFTC isanzwe ikora ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu batishoboye, akarere ka Rubavu kakaba ari ko kari kagezweho, aho bashoboye gusura urwibutso rwa Rubavu rwitwa Komini Rouge ahiciwe abantu bataramenyekana umubare kuko nyuma y’imyaka 19 batarashyingurwa mu cyubahiro, ahubwo bakiri mu byobo bajugunywemo.

Nyuma gusura urwibutso rwa Komini Rouge no gutanga inkunga y’ibihumbi 200 yo kunganira ibikorwa byo kubaka urwibutso, RFTC yatashye amazu 6 arimo kubakirwa abacitse ku icumu batishoboye.

Abatuye muri izi nzu babuze ubushobozi bwo kwiyubakira.
Abatuye muri izi nzu babuze ubushobozi bwo kwiyubakira.

Ubuyobozi bwa RFTC buvuga ko bwifuje kubaka amazu 10 harimo 6 y’abacitse ku icumu batishoboye ariko hakazubakwa ayandi 4 y’abatishoboye, iki gikorwa kikazarangira gitwaye miliyoni 40.

Umudugudu wa Kanembwe watujwemo abaturage bari batuye ku musozi wa Rubavu bagera 1200, nubwo Leta yatanze inkunga y’amabati kugira abiyubakira bashobore kubona isakaro, abagera ku 140 batishoboye baracyatuye muri burende, akarere kakavuga ko gacyeneye ubufasha bwo kububakira.

Bamwe barubaka bakananirwa kuzirangiza kubera uburyo igitaka gihenda.
Bamwe barubaka bakananirwa kuzirangiza kubera uburyo igitaka gihenda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka