Kabarore: Muri VUP hazibandwa cyane ku bikorwa remezo

Mu nama yahuje abayobozi abakozi bose b’Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo hemejwe ko imishinga yo muri gahunda ya VUP yakwibandwaho mu gihe kiri imbere yakwibanda ku gutunganya imihanda ihuza utugari n’imidugudu, gukwirakwiza amazi meza mu midugudu atarageramo, kubakira abatishoboye bagafashwa gutura mu midugudu, kubaka amashuri n’ibindi bikorwa remezo rusange.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Kabarore Murara Fred, yashishikarije abaturage ababwira ko ibi bikorwa n’ibindi byose byazakorwa kuzabigiramo uruhare mu kubyubaka no kubibungabunga.

Kugira ngo imishinga ya VUP ikomeze kugirira abaturage akamaro, ubuyobozi bw’Umurenge bufatanyije n’izindi nzego bwiyemeje gukomeza kuba hafi y’abaturage, haba mu kubagira inama cyangwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga iba yatangiye gukorwa.

Murara yasobanuye ko mu ngamba zafashwe, harimo gukurikirana umunsi ku wundi abahawe inguzanyo no kubashishikariza kwishyurira igihe, gukurikirana niba imishinga basabiye inguzanyo ikorwa neza kandi ibateza imbere.

Biyemeje kandi gukurikirana imishinga y’abagenerwabikorwa bahabwa inkunga y’ingoboka kuko ikurikiranwe neza yazateza imbere ba nyirayo ndetse n’abandi baturage muri rusange.

Yakomeje asobanura ko kugirango gahunda za VUP zigende neza haba kenshi inama zihuza abayobozi batandukanye mu murenge ngo kuko ibyo bituma iyo gahunda abayobozi bayigira iyabo.

Muri iyo nama yitabiriwe n’abayobozi b’Imidugudu, abakuriye gahunda z’ubudehe, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, n’abakozi bose b’Umurenge basuzumiye hamwe ibikorwa bya VUP mu rwego rwo kureba ibyagezweho mu ngengo y’imari ya 2012-2013, hagendewe ku nkingi 3: Ingoboka, Ibikorwaremezo bitanga akazi n’Inguzanyo.

Umukozi ushinzwe VUP mu murenge wa Kabarore, Muvunyi Aloys, yagaragaje ibikorwa bimaze kugerwaho, harimo gukora amaterasi y’indinganire, gukora imihanda, gutanga inguzanyo ku mishinga abaturage bakoze ijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori, n’ibindi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka