Inzego z’ibanze zasabwe kurengera no kubyaza umusaruro amazi y’ikiyaba cya Nile

Gahunda z’ubuyobozi bw’uturere mu Rwanda ngo zigomba gushyirwa mu bikorwa hitawe ku mishinga mpuzamahanga yo kurengera no kubyaza umusaruro amazi y’uruzi rwa Nil, nk’uko byifujwe n’abahagarariye umuryango wo guteza imbere ibihugu bigize ikibaya cy’uruzi rwa Nile hashingiwe ku mazi yarwo(NBI/NELSAP).

“Turasaba aba bayobozi kutubwira imishinga bafite kugirango yinjire muri programu zacu, aho bizatworoherera gukurikirana niba nk’ibiti byatewe byarabashije gukura(ni urugero)”, nk’uko Antoine Sendama, umuhuzabikorwa wa NBI (Nile Basin Initiative) mu Rwanda yabisobanuye.

Ministiri Kamanzi, hagati y'abahagarariye NBI n'ishami ryayo rya NELSAP mu Rwanda.
Ministiri Kamanzi, hagati y’abahagarariye NBI n’ishami ryayo rya NELSAP mu Rwanda.

Abayobozi b’uturere tumwe na tumwe tw’u Rwanda basabwe kuvuga gahunda bafite mu kwita ku mishinga mpuzamahanga izatanga ingufu mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, DR Congo, Tanzania, na Uganda; n’umushinga wo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kubungabunga imigezi n’ibiyaga by’amazi ajya muri Nyabarongo, Akanyaru, Akagera na Rusizi.

Abayobozi b’uterere kandi basabwe kugira iyabo, imishinga yo gutanga amashanyarazi ku bihugu by’u Rwanda, DR Congo, Kenya na Uganda(aho ingomero zimwe zizubakwa ku ruzi rwa Rusizi); hakaba n’umushinga wo gutanga amashanyarazi hagati y’u Rwanda, Burundi na Tanzania ku rugomero rwa Rusumo.

Bamwe mu bayobozi b'uturere basabwe gufatanya na NBI mu kwita ku mishinga mpuzamahanga yo kubungabunga ibidukikije no gutera imbere hashiniwe ku mazi y'uruzi rwa Nile.
Bamwe mu bayobozi b’uturere basabwe gufatanya na NBI mu kwita ku mishinga mpuzamahanga yo kubungabunga ibidukikije no gutera imbere hashiniwe ku mazi y’uruzi rwa Nile.

Undi mushinga ni uwo kwita ku buhinzi bukoresha neza amazi ya Nil no kubushakira abashoramari muri buri gihugu hagati y’u Rwanda, Burundi, DR Congo, Egypt, Ethiopia, Kenya, Sudan, Tanzania, na Uganda; aho buri gihugu gitanga umusanzu gifite waba uw’ubumenyi n’andi makuru, impuguke, abashoramari n’umusanzu w’amafaranga.

Hari n’imishinga yo kubungabunga amazi ajya mu ruzi rw’Akagera, uhuriweho n’u Rwanda, Burundi, Tanzania na Uganda; hakaba umushinga uhuriweho n’u Rwanda n’u Burundi wo kubungabunga ibiyaga bya Rweru, Cyohoha n’igishanga cy’Akanyaru, hamwe no gufasha abahaturiye kugira imibereho myiza hashingwe ku kuhirira imirima, ubworozi burimo ubw’amafi n’uburobyi ndetse no kubaha ibikorwaremezo.

Undi mushinga ugomba gutezwa imbere ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, ni uwo kubaka icyuzi kinini umugezi wa Muvumba wisukamo; kikazakora imirimo inyuranye harimo kongera ubuso bw’imirima yuhirirwa, gutanga amashanyarazi n’amazi meza ku bantu, hamwe no gukumira ingaruka mbi zaterwaga n’amapfa cyangwa imyuzure.

Bimwe muri ibi bikorwa byaratangiye ndetse ngo bigeze kure(nk’urugomero rwa Rusumo, kubaka ibigega bifata amazi muri Nyagatare no gutera ibiti muri Kirehe), ibindi ngo bizatangira mu mwaka utaha wa 2014, nk’uko byatangajwe na Antoine Sendama umuhuzabikorwa wa NBI/NELSAP mu Rwanda.

Ubushobozi buke bw’abaturage buracyatuma gahunda zo kubungabunga amazi y’imigezi n’ibiyaga zitihutishwa, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yavuze ko ibi bibazo bizajya bigezwa ku buyobozi bwa NBI, nk’umuryango mpuzamahanga, kandi ukorana n’abaterankunga bakomeye ku isi.

Mugunga Remy ushinzwe imishinga y’inzuzi za Congo na Nile muri Ministeri y’umutungo kamere(MINIRENA), yavuze ko ibihugu bigize ikibaya cya Nile byatangiye kujya bikoresha amazi y’uru ruzi nta kwitinya, nyuma y’uko byinshi muri byo byanze itegeko ryo ku bukoloni ryabisabaga gusaba uburenganzira ibihugu bya Misiri na Sudani, mbere yo kugira ibikorwa bibyaza umusaruro imigezi igana mu ruzi rwa Nile.

Gahunda za NBI ngo zigomba gutezwa imbere n’inzego zose z’igihugu kuva ku buyobozi bwo hejuru kugera ku nzego zegereye abaturage, kugirango bikurure abaterankunga kandi bifashe kwihutisha ingamba za gahunda mbaturabukungu ya kabiri(EDPRS2), nk’uko Ministiri muri MINIRENA, Stanislas Kamanzi yabisabye.

Ibihugu icyenda bigize umuryango wa NBI, ni u Rwanda, Burundi, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, Kenya, Sudani, Tanzania na Uganda; naho Eritrea na Sudani y’epfo bikaba bikiri indorerezi.

NBI nk’umuryango uhuriwemo n’ibihugu biri mu kibaya cy’uruzi rwa Nile, ufite amashami awunganira mu gushaka imari yafasha ibihugu kwiteza imbere bitabangamiye cyane amazi y’urwo ruzi. Ni muri urwo rwego ibihugu byegereye koma y’isi(equator) bifite umuryango utera inkunga ibikorwa by’ubukungu bushingiye ku musaruro bikura mu biyaga byo mu kibaya cya Nile(NELSAP).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka