Huye: RDB irashishikariza abanyeshuri bo muri IPRC kwihangira imirimo

Abakozi bo mu kigo c’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) bagendereye abanyeshuri biga mu cyigo cy’imyuga (IPRC South) kiri mu karere ka Huye babashishikariza kwihangira imirimo.

“Kwihangira umurimo bisaba mbere na mbere kugira igitekerezo cyo kuwuhanga hanyuma ugatinyuka ukiyemeza gushyira igitekerezo cyawe mu bikorwa”; nk’uko intumwa za RDB zasobanuriye abanyeshuri bo muri IPRC South tariki 19/11/2013.

Aba banyeshuri banahawe ubuhamya bw’uko kwihangira imirimo bisaba guhera ku bushobozi umuntu afite, akazagenda yagura uko azagenda yunguka. Ngo ntibisaba kwihanika.

Abanyeshuri bo muri IPRC South bakurikiye ibiganiro bibashishikariza kwihangira imirimo.
Abanyeshuri bo muri IPRC South bakurikiye ibiganiro bibashishikariza kwihangira imirimo.

Ubu buhamya babuhawe na rwiyemezamirimo Buregeya Paulin, umuyobozi wa COPED, kampani (company) ikura imyanda mu ngo no mu bigo i Kigali.
Buregeya yababwiye ko we yahereye ku madorari 100 n’abakozi batanu, mu mwaka wa 1999, none ubu uyu murimo yihangiye ukoresha miriyoni y’amadorari, ukaba unatanga akazi ku bantu barenga 100.

Uretse no gukura imyanda mu ngo, Buregeya yanatangiye kubyaza iyi myanda umusaruro, ku buryo yakira amafaranga y’abo akijije imyanda, yanarangiza akayibyaza umusaruro.

Abanyeshuri bigishijwe ntibyabaye guta inyuma ya Huye. Uwimana François, wiga mu mwaka wa mbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga we ngo yari asanganywe igitekerezo cyo kuzihangira umurimo, kandi yiyemeje kuzafatira ku nyigisho bahawe, agahera kuri duke azaba abasha kubona.

Buregeya Paulin washinze COPED ikura imyanda mu ngo no mu bigo i Kigali yatangiriye ku madorali 100 none nyuma y'imyaka 12 amaze kugera kuri miliyoni y'amadorali.
Buregeya Paulin washinze COPED ikura imyanda mu ngo no mu bigo i Kigali yatangiriye ku madorali 100 none nyuma y’imyaka 12 amaze kugera kuri miliyoni y’amadorali.

Appolo Munanura, umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kongera ubushobozi no guteza imbere abikorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere avuga ko gahunda yo gushishikariza abantu kwihangira imirimo bayikora buri mwaka, cyane cyane mu kwezi k’Ugushyingo.

Uyu mwaka ngo baganirije abiga muri za IPRC, naho mu mwaka ushize baganiriye abanyeshuri biga muri za kaminuza.

Uku kwigisha abantu ibijyanye no kwihangira imirimo mu kwezi k’Ugushyingo bifitanye isano n’itariki ya 11 y’uku kwezi yahariwe ba rwiyemezamirimo ku isi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka