Huye: Abanyamuryango ba RPF bakora mu kigo INMR bubakiye inzu mugenzi wabo

Abanyamuryango ba RPF bakorera mu Kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR), bubakiye inzu mugenzi wabo utari ufite aho aba, atanafite ubushobozi bwo kwikodeshereza inzu igaragara yo kubamo.

Uyu wubakiwe inzu ni umubyeyi witwa Domitilla Mukamatene, wigisha imyuga mu kigo cy’imyuga kibarizwa muri INMR. Aho bamwubakiye ni mu mudugudu wa Gatanu uherereye mu Kagari ka Ngoma ho mu Murenge wa Ngoma.

Umwe mu bakozi bakorera muri INMR avuga ko igitekerezo cyo kumwubakira cyaturutse ku kuba yari abayeho nabi, ndetse ngo n’umugabo we akaba atari asanzwe amubaniye neza kuko hari igihe uyu mubyeyi yahitagamo kurara mu rusengero aho gutaha mu rugo.

Uyu mukozi yunzemo ati “tumaze kubona ko abayeho nabi twajyaga kumusura, tugasanga aho acumbitse ari mu nzu y’ikirangarizwa, ku buryo iyo imvura yagwaga batashoboraga kuryama. Mbese yari abayeho nabi cyane”.

Iyi nzu ni yo yubakiwe Domitilla n'umuryango we.
Iyi nzu ni yo yubakiwe Domitilla n’umuryango we.

Ubwo ngo bibazaga ku cyo nk’abanyamuryango bakora mu bijyanye no kuremera abatishoboye rero, ngo aba bakozi bahise batekereza kuri Domitilla.

Mu ijambo rye, Umuliisa B. Alphonse, umuyobozi w’iki kigo, akaba ari na we muyobozi wa RPF waho, yagize ati “Kuba twaratekereje kubakira uyu mubyeyi kandi tukabigeraho si uko turi abakire. Muri twe harimo n’ababa mu nzu bakodesha. Iki ni ikimenyetso ko iyo abantu bafatanyije bagera kuri byinshi.”

Yunzemo ati “iki ni igikorwa cy’ibanze. N’ibindi bizaza. Gahunda ni ugukomeza gufatikanya, tukubakirana.”

Dr. Emmanuel Nkeramihigo, umuyobozi wungirije wa RPF mu Karere ka Huye, yishimiye iki gikorwa cy’abakozi ba INMR, maze agira ati “umuco utarangirika abantu barafatanyaga. Kuba mwafashije mugenzi wanyu, ni igikorwa cyiza kandi abantu benshi bari bakwiye kubareberaho.”

Nyir’ukubakirwa byaramushimishije cyane, maze mu ijambo rye agira ati “nta kindi navuga uretse gushima Imana yabahaye umutima wo kuntekerezaho. Namwe kandi ndabashimiye, Imana izabongerere, mujye mugira aho mukura kugira ngo mufashe ababikeneye.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka