Hatangijwe gahunda yo gukangurira abatuye umujyi wa Kigali "Kwigira"

Abatuye umujyi wa Kigali bagiye gutangira gukangurirwa kugira umuco wo kwigira biciye mu bayobozi b’ibanze, mu rwego rwo kubasha kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Iyi ni gahunda yatangije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), ikazakorwa mu buryo bwa Kampanye, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni.

Mu nama yahuje RGB n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mujyi wa Kigali, Minisitiri Musoni yatangaje ko abayobozi n’abafatanyabikorwa bakwiye kugira imyumvire yo kwiteza imbere kugira ngo imikorere yabo yihutishe iterambere no guhanga udushya.

Minisitiri Musoni yatangaje ko abayobozi n'abafatanyabikorwa aribo bakwiye kubanza kumva akamaro ko kwigira mbere y'abaturage.
Minisitiri Musoni yatangaje ko abayobozi n’abafatanyabikorwa aribo bakwiye kubanza kumva akamaro ko kwigira mbere y’abaturage.

Yagize ati "Twifuza ko abantu bamenya amahirwe n’ubushobozi bubarimo n’ibiri aho batuye, kugira ngo barebe uko ayo mahirwe bayabyaza ubushobozi buganisha muri kwa kwigira.

Ikindi twifuza ni uko havamo ingamba, ibigiye gukorwa biganisha muri kwa kwigira. Si ukuvuga ko n’ubundi abantu batabikoraga ahubwo ni iki gishya twakongera muri bya bindi twakoraga, kugira twihute mu iterambere."

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yavuze ko impamvu bibanze ku mujyi wa Kigali ari uko ariho hari sentere y’ibintu byose, kandi akizera ko iterambere ry’uyu murwa mukuru w’u Rwanda ari naryo terambere ry’ibice by’icyaro bigize igihugu.

Yakomeje avuga ko "Kwigira" abantu bakwiye kubifata mu buryo butatu, aho uburyo bwa mbere ari iterambere ry’umuntu ku giti cye, ubwa kabiri bukaba iterambere ry’umuryango we naho ubwa gatatu ari nabwo bw’ingenzi bukaba iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo kwigira ku buryo na 40% by’inkunga u Rwanda rwakeneraga ku nkunga z’amahanga byavaho. Akemeza ko biramutse bigenze biryo u Rwanda rwashobora kujya rwishyiriraho za gahunda rutategereje abaterankunga.

Umujyi wa Kigali ufatwa nk'ikiraro cy'iterambere n'ibice by'icyaro.
Umujyi wa Kigali ufatwa nk’ikiraro cy’iterambere n’ibice by’icyaro.

Fidel Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yatangaje ko muri Kigali hari ubumenyi n’isoko ku buryo icyo umuntu wese yakora aba yizeye ko cyagenda. Ibyo bigakubitiraho n’amafaranga menshi abamo, yizera ko iyi gahunda izagera ku ntego.

Yakomeje atangaza ko ibikorwaremezo biri muri Kigali n’iterambere ry’awo nk’umurwa mukuru nabyo byafasha abashaka gushora imari no guhanga udushya.

Iki gikorwa kugira ngo kigere ku ntego cyane cyane mu kwegera abaturage bo hasi, RGB ihamagarira abayobozi bose n’abafatanyabikorwa b’umujyi kujyana muri iyi gahunda kandi babyumva.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko nukuri iyi gahunda ije icyenew abanyarwanda tuve muguhora duteze amaboko , nukuri birakabije guhera umwana akivuka, burya ngo umubyeyi ntakwanga akiwta nabi ngaho ba Nahimana, ukivuka ubwo uba ubaye uwimana nyine akababyara muri icumi nawe ubwe atakigurira ipataro ngo yambare nikibazo gikomeye, iyi myumvira nidushiramo nikiraro kiza cyo kwigira umuntu akabana akimenya akamenya icyo yakora nicyo atakora , uko ubushobozi bwe bungana kandi akabwishimira akumva yabubyaza umusarura kandi akiyumvamo ubushobozi ntawundi abinyujijeho, kandi muri kwa kwigira bakabishyira no mubo babyaye umwana agakura yumva ari responsible w’umubuzima bwe byose bipfa iyo umwana atangiye ishuri arihirwa na leta umubeyyi yaramushyize mumaboko ya leta ukagirango ajya kumubyara leta yari yabimutumye, umwana agahera muri primaire kugera muri university afasha na leta kandi afite aabamubyaye , burya ubyaye ukaba umwana wabanje kumvako uzamutunga uko ushoboye kose, uyu mwana agakura abona uburyo wamuvunikiye nawe akurana imbaraga zo gukora akumva agomba KWIGIRA ntawundi abikesha. nicyo kintu cyambere kigomba kuva mu mitwe yabenshi mu banyarwanda

celestin yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka