Gisagara: Abapfakazi b’incike basuwe na MINALOC ibasigira ubufasha

Mu rwego rwo gufasha abapfakazi barokotse Jenoside b’incike, umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza, Dr Mukabaramba Alvera yasuye abo mu karere ka Gisagara, baraganira banagezwaho imfashanyo irimo ibiryamirwa.

Mu karere ka Gisagara, abapfakazi barokotse Jenoside b’incike basuwe ni 20, ariko abarebwa n’iyi gahunda mu karere hose bakaba 112. Bahawe buri wese matora, amafaranga 20.000 n’umwambaro w’igitenge.

Aba bapfakazi b’incike basuwe tariki 24/10/2013 baherereye mu murenge wa Kibirizi. Bamwe muri bo bavuga ko usibye amafaranga 7500 y’ingoboka bahabwa buri kwezi, batagira ikindi kibafasha kandi bitaba byoroshye cyane ko banaba bonyine.

Dr Mukabaramba Alvera yasuye abapfakazi b'incike muri Gisagara baraganira.
Dr Mukabaramba Alvera yasuye abapfakazi b’incike muri Gisagara baraganira.

Kubwimana Bernadeta umwe muri aba bapfakazi, avuga ko amafaranga y’ingoboka yahawe yayaguze ihene ubu ikaba yaranabyaye abana babiri, ariko ngo uretse izi hene nta kindi agira kimufasha ndetse no kubera kuba wenyine, iyo yarwaye abaturanyi be nibo baza bakamushigishira igikoma.

Abapfakazi b’incike bafashwa muri iyi gahunda mu gihugu hose ni 1560 kandi 95% muri bo bafite uburwayi bukeneye ubuvuzi bwihutirwa, 85 muri bo bababaye kurusha abandi bamaze guterwa inkunga ingana n’amafaranga 9.015.000.

Madame Mukabaramba Alvera avuga ko aba bantu kubera ko bababaye kurusha abandi, Leta yabageneye ubufasha bw’umwihariko burimo kubavuza, inkunga y’ingoboka ihoraho ndetse no kubasanira amazu no kubakira abatayafite, ariko kandi agashimangira ko hari abantu bagomba kwitabwaho kurusha abandi kubera ko bababaye cyane.

Ati «N’ubwo iyo nkunga y’ingoboka yageze kuri benshi, n’ubwo amazu twayubatse, n’ubwo ariko hari abantu bagomba kwitabwaho kurusha abandi, bamerewe nabi, n’ayo mafaranga tubaha hari abantu bashaje baba bonyine badashobora kugira n’ikintu bayamaza, badashobora no kugira icyo bimarira n’ubwo waba ubaha ayo mafaranga».

Dr Mukabaramba n'abandi bayobozi bari bamuherekeje baganira na bamwe mu bapfakazi b'incike bo muri Gisagara.
Dr Mukabaramba n’abandi bayobozi bari bamuherekeje baganira na bamwe mu bapfakazi b’incike bo muri Gisagara.

Théophile Ruberangeyo, umuyobozi w’ikigega gifasha abacitse ku icumu batishoboye (FARG) avuga ko muri gahunda yo kubakira no gusanira abacitse ku icumu inzu, ab’ibanze ari incike kandi bazahuriza abantu barenze umwe mu nzu imwe kugira ngo hashyirweho n’uburyo bwo kubitaho.

Ruberangeyo yongera kwibutsa ko iyi gahunda yihariye yagenewe abapfakazi b’incike bakuze n’aho abandi batishoboye basanzwe bahabwa inkunga na FARG, ariko bo bakaba bagifite imbaraga, bagomba kwishyira hamwe mu makoperative inkunga bahabwa bakayiheraho mu kwiteza imbere.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka