Coca Cola isaba buri wese kuba Père Nöel

Muri ibi bihe byegereza Noheli n’Ububanani, ngo buri wese ashobora gufasha abandi gusoza umwaka no gutangira undi neza, agasangira iby’afite n’abatabigira, nk’uko Uruganda rwa Bralirwa rufite ikinyobwa cya Coca-Cola rubisaba.

Coca Cola ivuga ko yatangije ubukangurambaga kuri iki cyumweru tariki ya 01/12/2013, burimo ibikorwa by’ubugiraneza, aho nayo yatanze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ku bantu bakennye mu mujyi wa Kigali, ngo akazahabwa abapfakazi batishoboye kugirango bateze imbere imishinga y’ubucuruzi, nk’uko Mayor Fidele Ndayisaba yabitangaje.

Coca Cola kandi irateganya kuzenguruka hirya no hino mu gihugu yegeranya inkunga yo gufasha impfubyi, kandi ikaba yarubatse ikirugu (igiti cya Noheli) ahitwa mu Kanogo mu mujyi wa Kigali, kugirango yibutse buri wese gufasha abantu batagira amikoro kwishima muri ibi bihe bya Noheli n’ubunani (Bonne année).

“Buri wese yaba Santa Claus (Père Nöel mu gifaransa), nk’uko bose bazakangurirwa gusangiza abandi umutima w’ubugwaneza no gufasha abadafite amikoro”, niko Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa, Jan Van Velzen yavuze.

Yavuze ko Coca Cola yifuza guhuriza hamwe abantu bagasangira ibyishimo, aho imodoka ya Coca Cola izazenguruka hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu mihanda ya Kigali-Rubavu na Kigali-Huye; izaba irimo korari igizwe n’urubyiruko ruririmbira Imana, hamwe n’abasobanura uburyo abantu bazatanga inkunga yo guha abakene.

Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall n'uw'umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, bamaze gucana amatara y'ikirugu cya Coca Cola kiri mu Kanogo.
Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall n’uw’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, bamaze gucana amatara y’ikirugu cya Coca Cola kiri mu Kanogo.

Biteganijwe ko ngo uzajya agura ikinyobwa cya Coca Cola akagira amafaranga arenzaho ku giciro cyayo, ngo ashobora kuzatsindira ibihembo bitangwa na Bralirwa, nk’uko abayobozi b’urwo ruganda babitangaje.

Amafaranga azava muri kampanyi ya Coca Cola izamara iminsi 12 ihereye kuri iki cyumweru tariki 01/12/2013, ngo azafasha abana b’impfubyi mu bigo byo Kwa Gisimba, Mere du Verbe, na Orphelinat Cathedrale.

Ku rundi ruhande, miliyoni eshanu zahawe Umujyi wa Kigali ngo zizafasha abapfakazi batishoboye batuye mu mujyi, aho gahunda ya giriinka idashoboka kubera kutabona aho bororera, izasimburwa na gahunda ya gir’ubucuruzi. Iyi gahunda irateganya gutangirira ku bantu bagera kuri 2000, nk’uko Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yabivuze.

Ati: “Hari abantu muri karitiye ubona ko bashishikariye kwirwanaho, umuntu akemera agashyira udukara ku muhanda, bene abo n’ubwo ari benshi cyane nibo tuzaheraho, tukagenda tubafasha guhindura imibereho uko tuzajya tubona ubushobozi.”

Amateka ya Père Nöel

Amateka agaragaza ko umutagatifu Nicholas wo muri Turukiya, wabayeho mu mpera z’ikinyejana cya gatatu no mu gice cya mbere cy’ikinyejana cya kane nyuma y’ivuka rya Yesu Kristu, yari umusenyeri w’umukire cyane kandi akagira ubuntu butangaje.

Ikirugu Bralirwa yubatse mu kanogo.
Ikirugu Bralirwa yubatse mu kanogo.

Ngo yakundaga guha abakene kandi agatanga impano zitunguranye mu ngo z’abantu, akabikora yihishe ku buryo batamenyaga uwazanye ibyo bintu mu rugo; ariko yaje kubonwa n’umugabo w’umukene yari amaze guha impano z’ibishyingiranwa ku bakobwa be, ubwo yagendaga yomboka agiye gushyira impano za zahabu kuri urwo rugo.

Mutagatu Nicholas yaje kwibukwa mu kinyejana cya 16, kubera ko yapfuye mu kwezi k’ukuboza kandi mu buzima bwe ngo yarakundaga gutanga impano ku bana mu bihe bya Noheli, yaje kwitwa Père Nöel (mu gifaransa), Santa Claus cyangwa ’Father Christmas (mu cyongereza).

Mu mwaka wa 1930 Père Nöel yaramamaye cyane, abantu bagakunda gukoresha ibara ry’umutuku n’umweru kuko ari yo mabara uwo mutagatifu ngo yakundaga cyane; byatumye n’ibirango by’ikinyobwa cya Coca Cola cyakozwe bwa mbere muri icyo gihe, nabyo biba umutuku, hagamijwe kuzirikana ku bugwaneza bwa Père Nöel.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka